Barasaba ko imihanda yo mu bice byose by’Umujyi wa Kigali yasaranganywa.

Abatuye umujyi wa Kigali barasaba ubuyobozi bwawo ko mu gihe cyo kubaka ibikorwa remezo bajya basaranganya bikagera no ku bice bikirimo icyaro ariko bibarizwa mur’uyu murwa mukuru w’u Rwanda. Ni nyuma yuko imibare y’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere, RGB, yerekana ko benshi mu batuye umujyi wa Kigali bagaragaza ko batanyurwa n’ikwirakwizwa ry’ibikorwa remezo by’umwihariko imihanda. Icyakora umujyi wa Kigali uvuga ko hari ibiri gukorwa.

kwamamaza

Bamwe mu bakuru b’imidugudu yo mu turere tugize umujyi wa Kigali bavuga ko umunsi ku wundi humvikana iterambere ry’ibikorwa remezo muri uyu mujyi, ariko bakanenga ko ibi bikorwa byiganjemo imihanda bidasaranganywa ngo bigere no ku bice bikirimo icyaro. Bavuga ko aho hakenewe isaranganya.

Umwe yagize ati: “mu rwego rw’umujyi wa Kigali, hari imirenge myinshi yagiye igambirirwaho ibikorwa ndetse hamwe na hamwe bikageragezwa kugira ngo bikorwe, ariko nifuza ko habaho icyo nakwita nka ‘Balance’ ku bijyanye n’ibikorwa biba biteganyijwe. Urugero: nagiye numva imihanda yagiye ikorwa n’indi iteganyijwe gutunganywa mu bijyanye n’ibikorwaremezo, ariko imirenge y’ibyaro ntabwo nigeze numva biteganwa kandi hose ni umujyi wa Kigali.”

Undi ati: “iyi mihanda numvishe sinigeze numvamo umuhanda wa Masaka-Rusheshe- Nyakaliro kandi bahora batwizeza ko izakorwa umwaka utaha, umwaka ugashira bakavuga umwaka utaha! Twashakaga ngo mutubwire niba niyo mihanda iteganyijwe cyangwa tugitegereje.”

Uretse abayobozi b’imidugudu bavugira rubanda babizeye, Dr Usta KAITESI; Umuyobozi mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere, RGB, ntajya kure yabo.

Ahamya ko mu bushakashatsi bw’uru rwego basanze hari benshi batishimira isanganywa ry’imihanda, ubusanzwe ifatiye runini inkingi y’ubukungu.

Yagize ati: “muri iki cyiciro cy’ubukungu, uko abaturage babona imihanda n’amateme, muri Gasabo, 54.8% baracyanenga. Muri Kicukiro, 46.6% nabo baranenga, naho Nyarugenge, 48.7% baranenga. Umujyi wa Kigali niwo uri imbere mu bikorwaremezo, cyane ibirebana n’imihanda n’amateme ariko inyota irahari.”

Agaruka ku bijyanye n’Isaranganya ry’ibikorwaremezo bitishimirwa na benshi mu batuye Kigali, mu nteko rusange y’inzego z’ubutegetsi n’abafatanyabikorwa b’umujyi wa Kigali yabaye mu mpera z’umwaka w’ingengo y’imari ushize 2022/2023, Pudence RUBINGISA, Mayor w’umujyi wa Kigali, yijeje abawutuye impinduka.

Yagize ati: “Gukora imihanda ariko tukegera no mu bice bikirimo icyaro, ntabwo twabyibagiwe. Ibitagaragaye hano ni uko bikiri kunozwa. Ikigo cy’igihugu RTDA kireba imihanda ku rwego rw’igihugu, ubu mu ngengo y’imari yabo bashyizemo za fid roads zo mu mujyi wa Kigali. Burya kera ntabwo twabigiraga, aho niho hazakemukira ikibazo cy’imihanda iri hirya mu nkengero z’umujyi, ahantu hakiri icyaro.”

“turabara ibirometero 300, ni imihanda myinshi, birumbikana ko itazakorerwa igihe kimwe. Ubu ibirigukorwa ni inyigo zayo.”

Kugeza ubu,  ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bugaragaza ko hagiye kubakwa ibilometero 300 by’imihanda y’imigenderano mu rwego rwo koroshya uburyo bwo gutwara abantu n’ibintu. Ndetse biteganyijwe ko iyi mihanda izaba yuzuye mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.

@ Gabriel IMANIRIHO/Isango Star-Kigali.

 Jul 31, 2023 - 10:51