Barasaba ko ibiciro byo guhererekanya amafaranga mu buryo bw'ikoranabuhanga byagabanywa

Hari abataka ko amafaranga acibwa mu gihe bahererekanya amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga butandukanye akiri ku giciro cyo hejuru ibivugwa ko bibangamira ab’ubushobozi buke ndetse bikaba imbogamizi ku gukoresha amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga buzwi nka cashless, aho basaba ko icyo giciro cyagabanywa kugirango byorohere buri wese ndetse binagabanye gahunda yo gukoresha no kugendana amafaranga mu ntoki.

kwamamaza

Buri segonda mu masaha abantu bataryamye haba hari umuntu wishyuye undi amafaranga akoresheje telefone igendanwa cyangwa ubundi buryo bw’ikoranabuhanga. Ibi bihamya ko ikoranabuhanga ryamaze kwimakazwa mu bukungu bw’igihugu ndetse ryitezweho kugira uruhare rukomeye mu kwihutisha iterambere ry’igihugu.

Nyamara ariko nubwo bimeze bityo hari abagaragaza ko igiciro cyo guhererekanya amafaranga kikiri hejuru ibivugwa ko iki giciro cyagabanywa kuko gikoma mu nkokora iyi gahunda yo guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Kuri ibyo ngo banki nkuru y’u Rwanda (BNR) izakomeza kuganira n’inzego bireba kugirango harebwe ko igiciro cyo guhererekanya amafaranga, cyagabanywa kugirango bishobore korohera abahererekanya amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Hon. Munyangeyo Theogene, Perezida wa komisiyo y’ubucuruzi n’ubukungu mu nteko ishinga amategeko umutwe w’Abadepite ati "ibyo bibazo twabiganiriye na BNR tuzakomeza tunabikurikirane kuko usanga byasubiza inyuma iki gitekerezo cyo kugabanya kugendana amafaranga, bigiye kwigwaho".   

Imibare ya Banki nkuru y’u Rwanda yo mu mpera z’umwaka ushize, igaragaza ko amafaranga yoherejwe hakoreshejwe imiyoboro ya telefone yiyongereyeho 52%, ava kuri miliyari 10.505 Frw agera kuri miliyari 15.951 Frw, umubare w’ibikorwa byo kwishyurana wiyongereyeho 61%, uva kuri miliyoni 486,5Frw ugera kuri miliyoni 735,9Frw.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star 

 May 1, 2025 - 07:57