Barasaba ko hatekerezwa ku ngamba zo kuhangana n’ibura ry’amata mu gihe cy’izuba.

Hari abaturage bagaragaza ko amata yagabanutse bigatuma bamwe bayabura, ndetse n’abonetse agahenda cyane. Ni ikibazo bavuga ko cyatewe n’ibura ry’ubwatsi, bagasaba ko hatekerezwa ku bworozi butabangamirwa n’ibihe by’izuba. Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, RAB, bwemera ko iki kibazo gihari ariko bukavuga ko hari ingamba zitegerejweho gutanga umusaruro.

kwamamaza

Bamwe mu bafite amakaragiro acuruza amata bavuga ko kuva igihe cy’impeshyi gitangiye habayeho kugabanuka gukabije kw’amata bagemurirwaga. Umwe muri bo waganiriye na Isango Star, ashingiye ku mibare yagize ati: “Urumva niba nibura twarabonaga amata nka 3 mu cyumweru, ubu dushobora kuyabona rimwe mu cyumweru! Kandi nabwo ntituyabone ku rugero twifuza.”

 Avuga ko kubera iri bura ry’amata usanga abantu basaranganya ayabonetse, ati: “ nk’ubu urebye ntabwo tuyafite[amata]. Tuzategereza igihe tuzabonera andi!”

Bamwe mu baturage basanisha kugabanyuka k’umukamo ndetse n’izamuka ry’ibiciro by’amata ku isoko bavuga ko biri hejuru cyane, bagasaba ko hari icyakorwa.

Umwe yagize ati: “Amata yarabuze, ayaguraga 300Frws ubu agura inoti ya 500 ndetse rimwe na rimwe wajya kuyagura ugasanga adahari!”

Undi ati: “ Kuhagera nka kare ushobobora kuyabona ariko mu masaha ya saa munani, saa cyenda ntabwo ushobora kuyabona pe!”

Ku ruhande rumwe ushobora kwibaza iherezo ry’iki kibazo cy’ibura ry’amata mu bihe by’impeshyi cyangwa se akanda aribyo bihe by’izuba  ryinshi kizarangirira. Isango star yegereye Dr. Eugene Niyonzima, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kongerera agaciro ibikomoka ku matungo mu kigo gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda RAB, ishaka kumenya ingamba zihari kuri iki kibazo.

 Dr. Niyonzima ati: “Ingamba ihari ni iyo kongera ubuso buhingwaho ubwatsi, ndetse dutekereza no kubuhuniko kugira ngo ubwatsi bwabonetse ari bwinshi mu gihe cy’imvura bubashe no gukoreshwa mu gihe cy’izuba.”

Bitewe nuko kubona umusaruro w’amata bidasaba ubwatsi gusa, ahubwo n’amazi aba akenewe, anavuga ko hari icyo leta iri kubikoraho igerageza kwegereza amazi aborozi, cyane cyane abari mu gice cy’Iburasirazuba, aho impeshyi ikunda kugira ingaruka.

Yongeraho ko harino kongera umukamo mu bindi byanya byororerwamo ariko ntibigirweho ingaruka n’igihe cy’impeshyi nk’iki turimo.

Avuga ko mur’ibi byanya harimo icya Gishwati giherereye mu gice cy'Iburengerazuba, ati: “ hariyo umukamo mwinshi, Gishwati iri gusanwa ubu ng’ubu, izi ngamba rero turakomeza kuzishyira mu bikorwa kugira ngo twirinde igabanuka ry’umukamo mu bindi byanya.”

Ibura ry’amata ryatumye ibiciro byayo ku isoko bizamuka mu gihe aborozi bagiye bataka ko n’umukamo muke uboneka bawugurisha ku giciro cyo hasi bikadindiza ubworozi bwabo.

Aha, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) iherutse gusohora itangazo rizamura igiciro cy’amata ho amafaranga 72Frw kuri litiro, nk’uburyo bwo kunganira aborozi bashora byinshi mu kubonera inka amazi n’ubwatsi mu gihe cy’izuba ryinshi.

Ibi bivuze ko ku wa gatatu, 24 Kanama(8) 2022, umworozi ugejeje amata ku ikusanyirizo yatangiye guhabwa amafaranga nibura 300Frw kuri litiro, aho kuba 228Frw, nk’uko byari bisanzwe. Ni mugihe ikusanyirizo ryo risabwa kuzajya riyagurisha ku giciro kitarenga amafaranga 322Frw/litiro.

Ni inkuru Gabriel Imaniriho/Isango Star-Kigali.

 Aug 25, 2022 - 13:16