Barasaba gukurirwaho inzitizi kugirango ururimi rw'Igifaransa ruzamuke

Abigisha ururimi rw’Igifaransa mu mashuri yo mu Rwanda n’abayarereramo baratanga intabaza ku myigishirize idashyitse y’uru rurimi biturutse ahanini ku kuba rutagihabwa agaciro n’umwanya uhagije mu mashuri.

kwamamaza

Ururimi ry'Igifaransa ni rumwe muri 4 zikoreshwa mu buryo bwemewe mu Rwanda ndetse kuko ari ururimi rw'amahanga, abanyarwanda barukoresha bibasaba kujya kuruhaha mu mashuri atandukanye, abarwigisha mu bigo by'amashuri byumwihariko ibya leta n'ibifatanya na leta bavuga ko bagihura n'imbogamizi zubakira ku kuba ruhabwa umwanya udahagije. 

Umwe ati "imbogamizi ya mbere ikomeye nuko nk'iyo wigisha abanyeshuri akenshi hari igihe ubabaza uti ese muheruka kukiga ryari bakakubwira ko hasi batakize ko hari igihe amasaha bagombaga kukiga abarimu bigishagamo andi masomo, amasaha y'Igifaransa bayongera mu buryo bugaragara". 

Undi ati "hari ibikoresho bigikenewe, ibitabo bihagije n'igihe gihagije cyo kwiga rwa rurimi rw'Igifaransa". 

Ku rundi ruhande, ababyeyi barerera mu bigo by’amashuri ya leta basaba ko ururimi rw’Igifaransa rwahabwa agaciro cyane muri ibyo bigo.

Dr. Mbarushimana Nelson, Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi bw'ibanze (REB) avuga ko hari ingamba zatangiye gukurikizwa ndetse zikaba zitanga icyizere ko Igifaransa kizongera kuzamuka mu banyarwanda. 

Ati "hari amahugurwa dutanga mu rwego rw'igihugu rushinzwe uburezi bw'ibanze, dufite inshingano zo gutegura imfashanyigisho n'integanyanyigisho kubera ko kugirango uvuge ururimi no kurusoma ni ukuba ufite ibigufasha, bimwe muri byo turi gushyiramo imbaraga ni ugushaka ibitabo byunganira integanyanyigisho kugirango bigere mu masomero ari mu mashuri kugirango umunyeshuri wese ukeneye gusoma abashe kubona igitabo asome".       

Kuri uyu wa kane tariki 21 z’ukwezi kwa 11, hizihijwe umunsi mpuzamahanga w’abarimu bigisha ururimi rw’Igifaransa wahuje ikigo gishinzwe uburezi mu Rwanda n'abarimu batandukanye bigisha Igifaransa barebera hamwe uko imyigire n’imyigishirize y’ururimi rw’Igifaransa ihagaze.

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali

 Nov 22, 2024 - 10:43