
Kigali: Mageragere barataka kwimwa ibyangombwa byo gusana inzu zabo zirimo kubasaziraho.
Mar 17, 2025 - 09:33
Abaturage batuye mu murenge wa Mageragere barataka kwimwa ibyangombwa byo gusana amazu yabo akaba agenda abasaziraho.
kwamamaza
Dusabimana Annociata na Musonera Straton kimwe n’abandi baturage bafite amazu muri santere ya Ayabaramba akagari ka Nyarurenzi no mu tundi tugari tugize umurenge wa Mageragere akarere ka Nyarugenge, baratabaza inzego zibishinzwe kubafasha kubona ibyangomba byo gusana amazu yabo kuko asaza ntibemererwe gusana bigatuma bagerekaho ibiti n’amabuye ku mabati ngo ataguruka.
Dusabimana Annociata ati "baraza bakatubwira bati nimukore amasuku musige amarangi ariko wavuga uti ndasambura nshyireho irindi bati bakavuga bati iryo bati ntimurikoreho, icyo tubasaba ni ugukora hasi, ukubaza uti ese ko njyiye gukora hasi kandi hejuru haraboze, iyo ugiye mu gikari ubona aho nageretse ibiti, icyaba cyiza baduha ibyangombwa byo gusana".
Musonera Straton nawe ati "natse icyangombwa nsubizwa ko ntemerewe gusana, ntemerewe no kubaka ubwiherero, turasaba koroherezwa kubona ibyangombwa byo gusana".
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali ntibwemeranya n'aba baturage kuko buvuga ko icyangombwa gihabwa ugikeneye wese ariko bibanza kugenzurwa kuko hari abaturage bubaka ibyo batasabye bigateza akajagari mu myubakire.

Emma Claudine Ntirenganya umuvugizi w’umujyi wa Kigali ati "ibyo byangombwa biratangwa muri ako gace ntakibazo, ibyangombwa byo gusana bikaba bishobora gutangwa ariko hari aho bishobora kudatangwa, niyompamvu tureba umuntu ku muntu, umuntu ufite icyo kibazo akaba ariwe twegera tukareba impamvu, abantu benshi basaba ibyangombwa byo gusana ariko ntibasane nkuko babisabye ahubwo bakubaka akajagari."
"Ibyo ni ibintu tugenda tubona bituma gutanga ibyangombwa byo gusana ari ibintu byitonderwa cyane bikabanza bigasaba ko umuntu bamusura bakareba niba ibyo agomba gusana bikenewe, uwasabye uruhushya ntarubone aba afite ibyo yabwiwe twamusaba yatwegera mu mujyi wa Kigali, ashobora no guhamagara kuri 3260".
Aba baturage batuye muri santere ya Ayabaramba bagaragaza ko kubera kubura ibyangombwa byo gusana santere yabo isa nabi ku buryo utamenya ko ari mu mujyi wa Kigali bityo bagasaba ko bahabwa ibyangombwa bakubaka ibijyanye n’ibyo umujyi wa Kigali wifuza.
Inkuru ya Vestine Umurerwa / isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


