
Gatsata: Barasaba gufashwa bakabona amazi meza ya Robine
Feb 18, 2025 - 10:49
Abatuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gatsata, baravuga ko bitewe nuko bamara igihe nta mazi bafite muri robine bituma bavoma amazi y’umugezi adasukuye, bagasaba ko bafashwa bakajya babona amazi.
kwamamaza
Muri uyu murenge wa Gatsata akagari ka Nyamabuye umudugudu wa Rubonobono, ahari umugezi wa Yanza, ukihagera ntutugurwa no kubona hari abaturage bari gukoresha amazi atemba muri uwo mugezi yaba mu kumesa, koga, kuyavoma n’ibindi.
Abahatuye bavuga ko batishimira gukoresha ayo mazi ahubwo ari ukubura uko bagira, ahanini bitewe nuko amazi asukuye ya robine adakunze kuhaboneka muri ako gace bagasaba ko bafashwa mu kubona amazi.
Umwe ati "ushatse amazi yo kunywa hano hafi ntayo wabona, abenshi barazinduka bakavoma aya mazi akaba ariyo banywa, iyo umugezi wuzuye aya ahinduka ibiziba, birabangamye, ntiwaba ufite robine ngo uze kuvoma ibi biziba".
Undi ati "amazi akunze kuhaboneka niyo aje ahita agenda, dukoresha aya cyane tukanayanywa, ni mabi adutera inzoka".
Ndahiro Eugene, Umuyobozi w’ikigo gishinzwe amazi isuku n’isukura (WASAC) ishami rya Nyarugenge mu butumwa bugufi yahaye Isango Star, yavuze ko ikibazo kizwi ndetse hari ikiri gukorwa.
Ati "aho turahazi hariyo abakozi bacu barimo gusana itiyo yangiritse ndetse itsinda ryacu ryakoraga mu mudugudu wa Rubonobono bahasoje amazi yasubiyemo".
Ni mu gihe mw’ibarura rusange rya 2022 ryagaragaje ko abarenga 82% bakoresha amazi meza, abo mu mujyi wa Kigali bakaba ku isonga, ku rugero rwa 97%, ibura ry’amazi n’ikibazo gikomeje kugora bamwe kuko haraho hakigagara ikibazo cy'ibura ry’amazi muduce tumwe na tumwe.
Inkuru ya Ingabire Gina/ Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


