Ababyeyi bakuze baranenga bagenzi babo bakiri bato banga konsa abana kubera ubusirimu

Ababyeyi bakuze baranenga bagenzi babo bakiri bato, ku myitwarire yokwanga konsa abo babyaye uko bikwiye bitwaje ubusirimu. Aba baravuga ko hari abanga konsa birinda gutakaza imiterere y’ibice by’umubiri wabo birimo n’amabere, nyamara icyo yaremewe ari ukonsa.

kwamamaza

Mu gihe isi yose iri mu cyumweru cyahariwe konsa, ku nsanganyamatsiko ivuga ko umwana wonse neza ari ishema ry’umubyeyi, hari ababyeyi bavuga ko baterwa ipfunwe na bagenzi babo banga konsa abana babo uko bikwiye bitwikiriye umwambaro w'ubusirimu.

Umwe ati "njyewe kutonsa ndabigaya cyane, mba numva bindya ahantu". 

Undi ati "abenshi babyanga bagamije kuvuga ngo baragwa amabere, njye mbona ibyo ari ubujiji bukabije". 

Undi nawe ati "nashishikariza ababyeyi kujya bonsa abana bakava mubyo kuvuga ngo amabere aragwa, ntabwo umugabo agukundira ko ibere rihagaze, ntabwo waba wamwangiye umwana ngo urashaka ko ibere rihagarara ngo agukunde".  

Dr. Cyiza Francois Regis ukuriye agashami gashinzwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi mukigo cy’igihugu cy'ubuzima RBC, avuga ko konsa neza abana bihagaze neza mu Rwanda kandi ko nta kindi cyasimbura intungamubiri zuzuye ziboneka mu mashereka, nubwo hakiri bake badakozwa ibyo konsa.

Ati "twishimira ko tugifite umuco wo konsa, turi bamwe mu bihugu bifite ikigereranyo cyo konsa cyiza, nubwo abo bantu bahari, abo babyeyi bashobora kuba bashaka kutonsa bafite imyumvire imeze gutyo ariko ni bake cyane, amashereka ni bimwe mu bitunga umubiri byuzuye, umwana tubara ko yonse neza nibura amaze amezi 6 nta kindi kintu avangiye ndetse agakomeza konka no guhabwa imfashabere nyuma y'amezi 6 kugeza amaze kugeza imyaka 2". 

Dr. Cyiza Francois Regis anavuga ko kutonsa umwana uko bikwiye bigira ingaruka zinyuranye haba ku mwana ndetse n’umubyeyi.

Ati "ku mwana iyo atabashije konka bimwongerera ibyago byo kurwaragurika, ibyago byo kuba yagira ikibazo cy'imirire mibi, uzabona n'imikurire y'ubwonko bwabo itari ku kigero cyiza nko kubana baba baronse neza, iyo wa mubyeyi atonkeje byongera ibyago ko ya mashereka atongera kuboneka, mu konsa bituma nyababyeyi yegerana kuko nabyo biba bikenewe mu kugirango bigabanye ibyago by'umubeyi byo kuba yava nyuma yo kubyara, byongera ibyago byo kurwara kanseri y'ibere na kanseri y'udusabo tw'intanga, diyabete, umubyibuho ukabije".     

Ubushakashatsi bugaragaza ko ababyeyi bonsa neza amezi atandatu ntakindi bavangiye umwana biri kuri 88% muri 2020 byaragabanutse bigera kuri 81%, naho abashyira umwana ku ibere ku isaha yambere mu 2023 biri ku kigero 95,5%.

Ubusanzwe abahanga bavuga ko umwana wonse neza akiri muto bimugabanyiriza ibyago byo kurwaragurika ku kigero cya 80%. Miliyari 302 z’amadolari buri mwaka agendera mu kuvura indwara ziba zaratewe no kutonsa abana igihe gihagije ku isi.

Inkuru ya Emilienne KAYITESI / Isango Star Kigali

 Aug 2, 2024 - 08:08