
Banki Nkuru y'u Rwanda yazamuye igipimo cy'inyungu fatizo
Aug 21, 2025 - 12:50
Komite ishinzwe politiki y'ifaranga muri Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) yarateranye ishyiraho igipimo cy'inyungu fatizo kizagenderwaho mu mezi atatu ari imbere. Iki gipimo cyifashishwa na banki z'ubucuruzi nk'igipimo fatizo mu kugena ikiguzi cy'inguzanyo. Ni bwo buryo bw'ibanze BNR yifashisha mu gukumira umuvuduko ukabije w'izamuka ry'ibiciro no gushyigikira ubukungu bw'igihugu.
kwamamaza
Mu gihembwe cya kabiri 2025, umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro wagumye kuba mu mbago ngenderwaho, hagati ya 2% na 8% nk'uko byari byitezwe.
Iteganyamibare rigaragaza kandi ko uyu muvuduko uzaba hafi ya 7.1% uyu mwaka, na 5.6% muri 2026. Iri teganyamibare riri hejuru gato y'iryari ryakozwe muri Gicurasi 2025, ariko rifite inzitizi zirimo ihindagurika ry'ikirere rishobora guhungabanya umusaruro w'ubuhinzi, ibiciro by'ibicuruzwa ku isoko mpuzamahanga hamwe n'ingorane zaturuka ku mpinduka za politiki y'ubucuruzi mpuzamahanga.
Hashingiwe kuri iri teganyamibare, komite ishinzwe politiki y'ifaranga yafashe icyemezo cyo kuzamura igipimo cy'inyungu fatizo kigera kuri 6.75% kivuye kuri 6.50%, ikigero ibonako kizafasha mu kugumisha umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro mu mbago ngenderwaho.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


