
Minisiteri y'ubuzima iragira inama abantu bakoresha imiti batabanje kwisuzumisha indwara
Sep 24, 2024 - 10:01
Mu gihe inzego z’ubuzima zikomeza gushishikariza abaturarwanda kugana kwa muganga igihe cyose bumva barwaye, hari abavuga ko bajya kwa muganga gusa ari uko bumva barembye, naho ubusanzwe bakivura bakoresheje imiti gakondo cyangwa iyo baguze muri za farumasi kuko hari indwara bumva atari ngombwa ko bajyana kwisuzumisha.
kwamamaza
Ubusanzwe kugira ngo umuntu amenye imiti afata bijyanye n’indwara arwaye, bisaba kugana kwa muganga bakamusuzuma. Nyamara hari benshi mu banyarwanda bahamya ko badashoboka kugana muganga buri gihe uko bafashwe n’indwara, ngo ahubwo nabo ubwabo hari indwara zoroheje bashobora kwivura, ibituma akenshi bagana farumasi cyangwa imiti gakondo, kwa muganga bakajyayo ari uko barembye gusa.
Umwe ati "mu bumotari duhura n'akazi ariko iyo urwaye umutwe ntabwo wavuga ngo ugiye gutonda umurongo wo kwa muganga kandi uziko farumasi uyicaho burikanya kuko kwa muganga hari igihe ujyayo ukirirwayo umunsi wose ukirirwa kwa muganga n'inzara ikakwica".
Undi nawe ati "nkanjye hari igihe umutwe undya ngafata utunini nkatunywa nkumva umutwe urakize sinjye kwa muganga".
Undi ati "ugura imiti muri farumasi cyangwa ugafata na tangawizi ugashyira mu cyayi ukanywa ukaba urivuye bikaba birabaye".
Nyamara nubwo bavuga ibi, inzego z’ubuzima zivuga ko uku kwivura indwara utazi bigira ingaruka zikomeye, bityo Mahoro Julien Niyingabira, umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima arasaba abanyarwanda guhindura iyo migirire.
Ati "iyo umuntu arwaye ni ngombwa ko ajya kwivuza kuko umuntu ntabwo ariwe umenya icyo arwaye, ntabwo ashobora kwifatira ibizamini, ntabwo umuntu ashobora gusuzuma ibimenyetso afite by'uburwayi, ntabwo ibyo byose umuntu afite ubushobozi bwo kubyikorera niyo mpamvu tugira inama abantu kujya kwa muganga kugirango bavurwe kuko umuntu ashobora kugira umuriro uyu munsi wenda akaba afite malariya cyangwa se akaba afite ubundi burwayi, ibyo byose kugirango umuntu amenye ikintu cyamuteye umuriro ni ngombwa ko ajya kwa muganga bakamufasha kubimenya, ushobora kujya muri farumasi cyangwa se ugashaka ubundi buryo wivura ariko ugasanga ubwo buryo ntabwo buhuye n'ikintu cyaguteye umuriro".
Kuba kunywa imiti utandikiwe na muganga bishobora gutuma indwara wivura ikomera kurushaho kuko iba itafatiranwe kare ni imwe mu mpamvu ituma abantu bakangurirwa kujya kwa muganga kwisuzumisha mbere yo gupfa kunywa imiti iyo ari yo yose.
Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


