Nyarugenge: Bahagurukiye kurwanya imirire mibi n'igwingira mu bana

Abarerera mu bigo mbonezamikurire by’abana mu karere ka Nyarugenge bavuga ko ibi bigo byababereye igisubizo kuko ngo bifasha abana babo kubona imirire iboneye ntibagire igwingira ndetse n’ababyeyi bakabona umwanya wo kwita ku iterambere ry’urugo, ubuyobozi busaba ababyeyi gukoresha neza inyongeramirire bahabwa zo gufasha abana babo kugira ngo imbaraga leta ishyiramo zitaba imfabusa kuko aribyo bizafasha guca burundu igwingira mu bana.

kwamamaza

Muri gahunda ya leta yo kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, mu mirenge itandukanye y’umujyi wa Kigali hari kugenda hatangizwa icyumweru cyahariwe iyi gahunda, aho abayobozi mu nzego z’ibanze begera abaturage bakaganira kuri iki kibazo.

Abajyanama b’ubuzima bavuga imbogamizi bahura nazo iyo bari kwigisha ababyeyi gutegura indyo iboneye y’abana.

Umwe ati "duhura n'imbogamizi z'ababyeyi batubwira ko ibyo tubabwira ntabyo baba bafite ariko baba babifite ahubwo rimwe na rimwe habaho kutamenya kubitegura, iyo tuberetse ukuntu babitegura basanga bitagoye nabo bakabikora, abana bakagira imibereho myiza".  

Murekatete Patricie, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyarugenge asaba ababyeyi gufata neza inyongeramirire bahabwa kuko ari imbaraga za leta mu guca burundu imirire mibi.

Ati "abajyanama b'ubuzima mu nshingano zabo harimo gukurikirana uko umubyeyi wahawe Shisha Kibondo ayikoresha kuko bitangirwa ku bigo nderabuzima ariko bigakorerwa mu baturage, ndabakangurira kubifata neza kandi kubikoresha neza kugirango leta imbaraga iba yashyizemo ntizijye ziba imfabusa, turifuza kugira abana bazira igwingira ndetse no kuva mu mirire mibi". 

Nshutiraguma Esperance, umuyobozi nshingwabikorwa wungirije mu karere ka Nyarugenge avuga ko bagiye guhuza imbaraga n’abafatanyabikorwa batandukanye mu kurwanya ingwingira.

Ati "hari ibikorwa byinshi byakozwe ariko turashaka guhuza imbaraga, yaba ubuyobozi bw'inzego bwite za leta yaba amadini n'abikorera kugirango turebe bya bibazo bishobora gutera imirire mibi tubanze duhangane nabyo tubirwanye ariko dufatanye kugirango abana bose bafite ikibazo tubakurikirane ku mudugudu ariho bibera". 

Imibare igaragaza ko abana bafite igwingira bageze kuri 25%, ni mu gihe intego ari ukugera kuri 19% muri uyu mwaka wa 2024.

Ikigo cy'igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana NCDA kivuga ko mu mwaka wa 2022-2023 abana 739,527 bahawe ifu ya Shisha Kibondo mu gihe ababyeyi bayihawe bo bari 480,560.

Gahunda zashyizweho mu rwego rwo kurwanya imirire mibi zirimo, Shisha Kibondo ihabwa abagore batwite n'abonsa, amata ahabwa abana bari mu mirire mibi, gahunda zijyanye n'isuku n'isukura, ifishi yo gukurikirana imikurire y'umwana, no gukangurira ababyeyi kugira akarima k'igikoni.

Inkuru ya Yassini TUYISHIMIRE / Isango Star Kigali

 Mar 25, 2024 - 09:21