Kigali: Bagorwa no kuba baratujwe ahantu hatagira amashanyarazi

Abimuwe mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali byari amanegeka batujwe mu murenge wa Jali, baravuga ko bababajwe no kuba batarabona itara ryaka nyamara bahozwa ku cyizere cyo kubona amashanyarazi vuba.

kwamamaza

U Rwanda nk’igihugu kiri mu nzira y’amajyambere, gikora ibishoboka byose byafasha mu kwihutisha iterambere, birimo gukwirakwiza amashanyarazi. Nyamara abakuwe ahashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga, baravuga ko batunguwe no kwisanga mu murenge wa Jali bagiye gutuzwamo bagasanga nta mashanyarazi ahagera, ndetse ngo igihe kibaye kirekire bawizezwa ariko amaso yaheze mu mwijima.

Umwe ati "barabanje baratubwira ngo muze mujyemo umuriro uzaza nyuma ariko twarawutegereje twarawubuze, ntiducana nk'abandi, ntitubona aho dushyira umuriro muri telephone, Radio twarazibitse".   

Undi ati "turabangamiwe cyane, buri munsi baza hano ngo baje kuduha umuriro, uko ubajije umuyobozi ngo ejo umuriro urahari, twaheze ku cyizere".  

Emma Claudine Ntirenganya, umuvugizi w’umujyi wa Kigali, avuga ko muri rusange amashanyarazi ataragera kuri bose ariko ko ibikorwa bizakomeza.

Ati "natwe nk'umujyi wa Kigali dukomeza gukora ubuvugizi aho bishoboka hose, turabizi ko amashanyarazi ntabwo aragera ahantu hose kukigero cy'ijana ku ijana ariko niyo ntego, uko bishoboka baba bagomba kugenda bongera ibikorwaremezo by'amashanyarazi ku buryo bizagera ku bantu bose, icyerekezo gihari cyane cyane muri iyi myaka 5 iri imbere nuko buri muturage yagerwaho n'umuriro w'amashanyarazi muri Kigali, tubikora ku bufatanye na REG kuko niyo ibishinzwe".    

Mu mwaka wa 2012, mu Rwanda ingo zari zifite amashanyarazi zari 18% mu gihe ibarura rya 2022 ryagaragaje ko 61% by’ingo zo mu gihugu zifite amashanyarazi, naho gahunda ya NST1 ikaba yarasize gukwirakwiza amashanyarazi bigeze kuri 86% muri uyu mwaka wa 2024.

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali

 Sep 19, 2024 - 07:48