Bagorwa no gutanga raporo no kubika amakuru y’abarwayi bakurikirana kubera kutagira telephone zigezweho

Abajyanama b’ubuzima mu bice bitandukanye by’u Rwanda bavuga ko bakigorwa no gutanga raporo no kubika amakuru y’abarwayi bakurikirana kubera kutagira telephone zigezweho (smart phone) zabibafashamo bagasaba ko umushinga wo guhabwa izi telephone wakihutishwa. Minisiteri y’ubuzima ivuga ko hari abazihawe mu mushinga w’igerageza ariko n’abatarazihabwa ngo ntibirenga uyu mwaka wa 2025.

kwamamaza

Kuba bagikorera amaraporo mu mpapuro bakanazibikamo amakuru y’abo bakurikirana umunsi ku munsi nyamara u Rwanda ruri mu nzira yo kwimakaza ikoranabuhanga mu nkingi zose ni kimwe mu bidindiza imikorere y’abajyanama b’ubuzima, aha niho bahera basaba ko umushinga wo kubashyikiriza telephone z’ikoranabuhanga rigezweho wakihutishwa.

Umwe ati “uburyo tuvuramo malariya, gutanga raporo ku kigo nderabuzima ni ibintu usanga bitubera imbogamizi kuko iriya telephone usanga yakoroshya akazi ku mujyanama w’ubuzima , mu buryo bwo kugirango akazi kagende neza na serivise duha abaturage zigende neza twahabwa izo telephpne zigezweho kugirango tuzifashije muri ka kazi dukora, kugirango bitworohereze muri za mvune twagiraga duhora dusiragira tujyana raporo byose tukajya tubikorera kuri izo telephone zigezweho”.

Emery Hezagira, umuyobozi ushinzwe abajyanama b’ubuzima muri Minisiteri y’ubuzima yemereye Isango Star ko bitarenze uyu mwaka wa 2025 abajyanama b’ubuzima bose mu gihugu bazaba bagejejweho izi telephone zigezweho.

Ati “abandi nabo ziri mu nzira, mbere yuko uyu mwaka urangira bose bazaba bazifite”.

Kugeza ubu mu Rwanda hose habarirwa abajyanama b’ubuzima barenga ibihumbi 60, aba bavura 60% by’abarwaye malariya mu gihugu hose ibyagabanyije abicwaga n’iyi ndwara. Kunoza imikorere yabo hongerwamo ikoranabuhanga rya telephone zigezweho bikazaborohereza akazi binazamura umusaruro batangaga mu kwita ku buzima.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 May 15, 2025 - 10:01