Babangamiye n’amasaha bahawe yo kugemurira abarwariye mu bitaro bya Nyanza.

Bamwe mu baturage bafite abarwariye mu bitaro by’Akarere ka Nyanza baravuga ko babangamiwe n’amasaha bashyiriweho yo kubagemurira kukobigira abaturutse kure. Bavuga ko bahagera ingemu yagaze ikamenwa kandi biba byabahenze babigura ku isoko. Nimugihe Ubuyobozi bw’ibitaro buvuga ko ayo masaha yashyizweho mu rwego rwo gufasha abaganga ngo babone uko bita ku barwayi.

kwamamaza

Umwe mu bafite abarwariye mu bitaro by’Akarere ka Nyanza urwarije muri ibi bitaro avuga ko agemurira umurwayi we avuye i Mututu mu karere ka Bugesera, hafi y’Akanyaru.

Avuga ko we n’abandi barwarije mur’ibi bitaro, cyane cyane abaturuka mu Mirenge iri kure y’ibi bitaro babangamiwe n’amasaha  bashyiriweho yo kugemurira abarwayi.

Avuga ko abagemuye basabwa kuhagera mu gitondo saa  05h00-06h30, saa 12h00-13h30, na n’imugoroba saa 17h00-18h30, bigatuma  abaturuka kure bahagera isaha zarenze, maze bagategekwa gutegereza indi saha ikurikiyeho.

Bavuga ko ibyo baba bagemuye bihangirikira kuburyo n’umurwayi abura ifunguro kandi ryahejejwe hanze kuko n’undi murwaza uba ari mu bitaro adashobora kurifata kuburyo byafasha umurwayi ntakomeze kunegekara.

Mu kiganiro bamwe muri bo baganiriye n’umunyamakuru w’Isango Star, umwe yagize ati : « Nageze aha nuko baravuga ngo ntabwo ingemu zinjira, kandi umurwayi arwaye, akeneye ibyo kurya bimuramira. Rwose ni ikibazo, kirabangamye. »

«  nk’ubu nshobora kugemura hari utwo mvuye guhingira amafaranga noneho najya kugemura ngasanga harakinze. Nk’umuntu arwaye, arembye, ashobora kwicwa na murenguzi.»

Undi nawe bahuje ikibazo, yunze murye, ati : « nk’umuntu ashobora kuba afite umubyeyi wabyaye, akeneye ikimuramira ariko bakanga kumwinjiza. Baravuga bati ‘nimutegereze saa sita !’ ubwo mubyeyi urumva aba abayeho ate ? noneho bitewe na ya masaha byamaze ku izuba bikangirika, bakabimena ! »

«  noneho nk ‘umuntu waturutse mu mayaga, ashobora kugemura mu gitondo noneho agahera saa tatu, saa yine, saa tanu noneho akinjira saa sita ! kandi haba hari nk’umurwayi wabazwe akeneye kurya. »

Aba baturage bemeza ko iki kibazo kigaragaragusa ku bitaro bya Nyanza, bavuga ko bakorerwa  ubuvugizi kuburyo babasha kugeza ingemu ku barwayi  babo hakiri kare.

Ati: «Kandi ni hano i Nyanza gusa, nta handi mbibona kuko Huye bagemura isaha zose bashakiye. Nk’umukecuru, hari igihe telemusi imucika ikameneka bitewe n’uburyo bamwirije hariya, nta kugemura karen go yinjire ! kandi ubu ikilo cy’umuceri kiragura 1400Fr, 1500Fr…ndetse hari n’igihe bimenwa n’abashinzwe umutekano ba hariya ! uwinjiye ntibatuma asohoka, n’usohotse ntibatuma yinjira kuko winjira mu gitondo ugasohoka saa sita.»

Aba barwaza batunga agatoki abacunga umutekano wo ku bitaro bya Nyanza, bavuga ko aribo batuma batagemurira abarwayi babo ndetse ingemu ikagera aho yangirika.

Ati : «Mbere hakora indi company itari iyi, warinjiraga ndetse ugasohokera igihe ushakiye, ukanagemura uko ushaka.   Ariko iyi kampani bazanye niyo itubangamira kuko ituma umuntu atageza ingemu ku murwayi. Kandi benshi mu bakozi ba leta, hari ubwo baba bishe akazi bikaba ngombwa ko agemurira umurwayi amufasha. »

Undi ati:« Turasaba bihinduka nubwo wenda twajya tubizana noneho ugahamagara umurwaza akaza akabifata. Nubwo undi yaguma hanze. »

Nimugihe iki kibazo kigaragarira buri wese unyura imbere y’ibi bitaro, bitewe n’ubwinshi bw’abagemuye baba bahejejwe hanze, bamwe bakanasunikwa n’abashinzwe umutekano.

Gusa na none bakwikanga umunyamakuru, bakagaragaza ko nta kibazo gihari maze bakinjiza umwe umwe bajijisha.

Umwe ati : « hari hari abantu benshi, ni uko bumvishe abanyamakuru bagahita bakingura ariko ubundi abantu bose hari bahari ndetse n’ingemu zari zihari banze kuzakira. Nk’ubu ndi kumarembo…. »

SP Dr. Samuel Nkundibiza; Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Nyanza, ntiyemeranya n’abagemurira abarwayi, kuko atemera ko babaha serivisi mbi.

 Ati : « iyo abaturage bagemuriye abarwayi tubabwira ko byaba byiza kurushaho , tukabaha amasaha kugira ngo n’abaganga babone umwanya wo kwita kuri abo barwayi. Kuko ntabwo wakwita ku murwayi bamusuye, umurwaza amuri iruhande ndetse na muganga amusuzuma.

Icyakora yongeraho ko niyo ikibazo cyaba gihari kidakabije, ati :  « Ntabwo turabona ibiryo byamenywe, gusa iyo bibaye ngombwa umurwayi aramutse agemuriwe atari ku masaha umurwaza amugemuriraho, turamwigisha tukamubwira ko amasaha yo kugemura azwi, byaba byiza agiye za amasaha yo kugemura ariko nta kibazo kirimo cyane. »

N’ubwo bimeze gutya ariko, aba baturage bakomeza kugaragaza ko inzego bireba zasuzumana ubushishozi ibijyanye no gusura abarwariye muri ibi bitaro, zikabafasha kubikemura.

Bavuga ko nk’ugemuye bwije agahezwa inyuma y’urugi, uretse kwangirika kw’ibyo yari yagemuye n’ibiciro by’ingendo by’aho ataha byikuba kabiri, bigatuma kuza kur’ibi bitaro abarwaza bagasigara babifata nk’umutwaro kuri bo kandi harwariye ababo.

@ Rukundo Emmanuel/Isango Star.Nyanza.

 Feb 2, 2023 - 11:59