Tchad: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi 262 bakatiwe igifungo.

Urukiko rukuru rwo muri Tchad rwakatiye abantu 262 bari bafungiwe muri gereza nk’uru irinzwe cyane igifungo kiri hagati y’imyaka 2 n’3. Abakatiwe bose bafatiwe mu myigaragambyo yamagana ubutegetsi buriho, yabaye m’Ukwakira (10) bigatuma hameneka amaraso menshi. Abakatiwe benshi nta babunganira mu mategeko bari bafite ndetse nta n’ibitangazamakuru byigega byari byemerewe kugera mu rukiko.

kwamamaza

Moussa Wade Djibrine; umushinjacyaha mukuru wa N'Djamena, yavuze ko abantu bagera kuri 80 mu bantu 401 baburanishijwe, biganjemo abasore bigaragambyaga,  bakatiwe igifungo kuva ku mwaka umwe kugeza ku myaka ibiri, naho 59 bararekurwa.

Urubanza rwamaze iminsi ine , aho rwarangiye ku wa gatanu, ariko televiziyo ya leta ya Tchad niyo yari ifite uburenganzira bwo kurukurikirana, mugihe ibindi bitangazamakuru byimwe ubwo burenganzira.

Gusa AFP ivuga ko umushinjacyaha yashyize ahagaragara iby’uru rubanza ku wa mbere nyuma y’iminsi itatu rurangiye, ubwo yagarukaga mu murwa mukuru, N'Djamena.

Ku ya 20Ukwakira (10) 2022, abantu babarirwa muri 50 biganjemo urubyiruko rwigaragambyaga bishwe barashwe amasasu, cyane abari mu murwa mukuru N'Djamena, ubwo inzego z’umutekano zarasaga urufaya rw’amasasu zigeragezaga kuburizamo abigaragambyaga.

Iyo myigaragambyo yabaye nyuma yaho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Gen Mahamat Idriss Déby Itno bamaganye imyaka ibiri yari yongewe kuri manda ye.

Ku ya 20 Mata (4) 2021, nibwo Gen. Mahamat Idriss yabaye perezida nyuma y’itangazwa ry’urupfu rwa Se, Idriss Déby Itno, wari Perezida warumaze kwicwa n’inyeshyamba, apfa yaramaze imyaka 30 ari umukuru w’igihugu cya Tchad.

 Muri iyo myigaragambyo, abantu 601 nibo bari batawe muri N'Djamena gusa, barimo abatarageza imyaka y’ubukure [18] 83, boherezwa muri gereza nkuru icungiwe umutekano ya  Koro Toro.

Kerezida w’inzibacyuho, Mahamat Déby, yabashinje kwigomeka  ndetse no gushaka guhirika ubutegetsi bwe.

Ku wa gatanu nibwo bakatiwe

Ubushinjacyaha bwatangaje ko abakatiwe ku wa gatanu bahamwe n'ibyaha birimo gukora amatsinda atemewe, kwangiza ibintu, gutwika ku bushake, urugomo no gukubita, no guhungabanya umutekano muri rusange.

Uru rubanza rw’abantu benshi rwabereye muri gereza ya Koro Toro iri mu birometero 600 mu majyaruguru ashyira Iburasirazuba bw’umurwa mukuru, ibintu abanyamategeko bavuga ko bitari byemewe n’amategeko y’iki gihugu bitewe nuko bari abo mu murwa mukuru, N'Djamena.

Ku wa gatanu, Umuryango Amnesty international wamaganye iby’uru rubanza  uvugako biteye impungenge zikomeye ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu buryo bungana, uburenganzira bwo kuburana, ubw’uko uregwa yitegura kuburana n’ubwo kuburanishwa mu ruhame, uburenganzira bwo kubona amakuru  ya rubanda (…)  ndetse n’uburenganzira bukubiye mu masezerano y’Africa  akubiyemo uburenganzira bwa muntu n’ubwa abaturage, Tchad isanzwe yarashyizeho umukono.

Urugaga rw'abavoka rwiteguye kujurira

Urugaga rw'abavoka twatangaje ko rwagiye  ahabereye imyigaragambyo hose ,mbere y’uko urubanza rutangira kuburanishwa ndetse n’igihe rwabaga, ruvuga ko rwamaganye akarengane n’imicire y’uru rubanza.

Ku wa mbere batangaje ko bashaka gusubirishamo uru rubanza  kandi ko kur’uyu wa kabiri aribwo bararujuririra.

Mu bantu bagera kuri 600 batawe muri yombi bari mu myigaragambyo mu murwa mukuru,N'Djamena, imanza zirenga 200 ziracyakurikiranwa n’iperereza riri gukorwa n’abacamanza. Izo zirimo iz’ abangavu n’ingimbi 80 bakuwe i Koro Toro bajyanwa i N'Djamena, nk'uko byemejwe n'umushinjacyaha.

Nyuma y'imyigaragambyo yamenetsemo amaraso menshi, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeye bamwe barihishe abandi barahunga, aho imiryango itegamiye kuri leta yaba iyo mu gihugu, iyo hanze ndetse na mpuzamahanga n n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi (EU) , Umuryango w’Afurika Yunze ubumwe (AU) yamaganye ihohoterwa rikabije rikorerwa abasivile.

Ku wa mbere, guverinoma ya N'Djamena yatangaje ko  ikuyeho ibihe bidasanzwe byari byarashyizweho ku ya 20 Ukwakira (10)  mu murwa mukuru ndetse no mu yindi mijyi.  

Ku ya 20 Mata (04) 2021, Mahamat Déby, umusirikare mukuru w'imyaka 37 y'amavuko, yatangajwe nka perezida wa Repubulika  ashyigikiwe n'abajenerali 15,asezeranya ko azasubiza ubutegetsi abasivile nyuma y’amezi 18 y’inzibacyuho.

Ariko manda ya perezida w’inzibacyuho yongerewe nyuma y’ubusabe bw’abashinzwe ibiganiro by’ubwiyunge bw’igihugu, ari nabyo byaje guteza imyigaragambyo ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse n’andi batsinda atandukanye y’inyeshyamba zitwaje intwaro, arimo n’akomeye cyane.

 Dec 6, 2022 - 08:58