APR FC yasubiye ku ivuko

APR FC yasubiye ku ivuko

APR FC ku ivuko ni igikorwa cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka 32 iyi kipe imaze ishinzwe, ndetse no kuzirikana ibigwi iyi kipe imaze kugeraho kuva yashingwa.

kwamamaza

Kuwa gatanu, ku itariki ya 04 Nyakanga (07) 2025, nibwo mu karere ka gicumbi abakunzi, abayobozi na bafaba ba APR FC bahuriye ku murindi ahashingiwe iyi kipe imaze imyaka 32 ibayeho kuva mu kwezi kwa Kamena (06) 1993.

Ibi birori bya "APR FC KU IVUKO" byahujwe n'umunsi mukuru wo kwibohora ku nshuro ya 31, aho buri tariki ya 04 Nyakanga (07) buri mwaka kuva 1994 u Rwanda rwizihizaha umunsi mukuru wo kwibohora.

Bimwe mu bigaragara muri ibi birori harimo kwishimira ibikombe bitatu iyi kipe yatwaye muri uyu mwaka w'imikino harimo igikombe cya shampiyona, igikombe cy'amahoro ndetse n'igikombe cy'intwari, sibyo gusaga kuko abataboriye ibi birori baraza gusobanukirwa uko iyi kipe yashinzwe n'icyo yashingiwe.

Abafana benshi bahagurutse mu bice bitandukanye by'igihugu mu rwego rwo kwitabira ibi birori biza kuberamo n'umusabane ku babyitabiriye ndetse ateganyijwe umukino uza guhuza abayobozi b'ikipe ya APR FC ndetse n'abayobozi ba karere ka Gicumbi.

Kuva iyi kipe yashingwa imaze gutwara ibikombe 23 bya shampiyona, 14 by'igikombe cy'amahoro, 3 bya super cup, 2 by'intwari ndetse n'igikombe 3 bya CECAFA.

@Darius Shumbusho/ Isango Star-Kigali.

kwamamaza

APR FC yasubiye ku ivuko

APR FC yasubiye ku ivuko

 Jul 4, 2025 - 12:42