Perezida w'umupira w'amaguru mu Bufaransa akurikiranyweho ibyaha by’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ubushinjacyaha bw’Ubufaransa bwatangaje ko Noel Le Graet, perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bufaransa, ari gukorwaho iperereza ku byaha bw’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ni nyuma yo guhagarikwa by’agateganyo mu nshingano kiugira ngo akorerwe igenzura.

kwamamaza

Ibi bwabitangarije AFP kur’uyu wa kabiri, buvuga ko iperereza ryatangiye ku wa mbere nyuma y’uko Sonia Souid; umu-Agent w’umupira w'amaguru, ashinje Le Graet ikibazo nyuma y'ibyumweru bike Ubufaransa butsinzwe na Argentina  ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'isi cyabereye muri Qatar.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru ‘Sport Daily l’Equipe’ na Radio yitwa RMC, Souid yagize ati: “Yabimbwiye neza turi mu nzu ye, ko niba nshaka ko amfasha, ngomba kumureka tukabikora mur’izo nzira.”

Le Graet w’imyaka 81, yabaye perezida w’umupira w’amaguru mu Bufaransa kuva mu 2011 ariko byabaye ngombwa ko ku cyumweru gishize aba ahagaritswe kugira ngo abanze akorweho igenzura na federasiyo iyobowe na Minisiteri y’imikino mu Bufaransa.

Yasabwe kwegura nyuma y'ibyo yemeye ko ari amagambo yabavuga ko  hari inyungu zidasanzwe afite mu kuba Zinedine Zidane usanzwe atoza Real Madrid, adashobora kuba atoza ikipe y'igihugu y'Ubufaransa.

Mu cyumweru gishize, Le Graet yabwiye radio ya RMC yo mu Bufaransa ko atigeze narimwe amuhamagara. Yavuze ibi ubwo yarabajijwe kuri Zidane watwaye igikombe cy’isi ndetse akaba afatwa nk’umukinyi w’ibihe byose ukomeye mu Bufaransa, ndetse uza mu batoza bameze neza ku isi mur’iki gihe.

Le Graet yashinjwe kuba hari inyungu runaka yabonye mu kuba Didier Deschamps yongera amasezerano yo gutoza ikipe y’igihugu, ikipe ntihabwe mugenzi we Zinadine Zidane.

Didier Deschamps yatangiye gutoza ikipe y’Ubufaransa kuva 2012, afasha iyi kipe kwegukana igikombe cy’isi cyo muri 2018 ndetse mu kwezi gushize bwatsindiwe ku mukino wa nyuma na Argentine kuri penaliti. Nyuma Deschamps yongerewe amasezerano yo gutoza ikipe y’Ubufaransa kugeza muri 2016.

Le Graet ahuye n’ibi bibazo mugihe manda ye yagomba kuzarangira muri 2024. Icyakora yabaye asimbuwe by'agateganyo na Philippe Diallo, visi-perezida w'iryo shyirahamwe.

Zidane na Deschamps, bose ni abafaransa bafite amateka akomeye mu mupira w’amaguru. Ubwo ikipe y’Ubufaransa yatsindwaga ku mukino wa nyuma, abafaransa barakariye umutoza Deschamps, bamwe batangira kumusabira kwirukanwa.

 Jan 17, 2023 - 16:54