
AL HILAL SC yo muri Sudan yageze mu rwanda yitabiriye Rwanda premier league
Oct 31, 2025 - 12:27
Ikipe ya Al Hilal yo muri Sudan yageze mu Rwanda ivuye muri Libya aho yitabiriye imikino ya shampiyona Y'urwanda izatangira kuyikina mu kwezi ku gushyingo.
kwamamaza
Al Hilal SC yo muri Sudani yageze mu Rwanda i kigali aho ije muri Shampiyona y’u Rwanda nyuma yo gusaba ko yakwemererwa gukina iyi shampiyona ikabyemererwa yo na ngenzi yayo El Merreikh ikaba yakiriwe na Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, Khalid Musa Dafalla Musa ubwo yahageraga mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 31 Ukwakira 2025.

Nyuma yo kwakirwa na Komiseri Ushinzwe Amarushanwa mu Ishyirahamwe ry'umupira wamaguru mu Rwanda (FERWAFA) Niyitanga Desire, yavuze ko bitarenze tariki ya 5 Ugushyingo 2025 izaba yakinnye umukino wa mbere muri rwanda premier league kimwe na ngenzi yayo aganira n'itangazamakuru
Yagize ati: “Twaje kwakira iyi kipe kuko n’umushyitsi wacu kandi Abanyarwanda tuzwiho kwakira neza. Biteganyijwe ko imikino y’umunsi wa karindwi aya makipe azayikina ariko hagati ya tariki ya 4 n’iya 5 Ugushyingo izaba yakinnye umukino wa mbere muri Rwanda premier league kimwe na ngenzi yayo.

Umuyobozi wa Al Hilal SC, Yasir Hassan Ibrahim, yashimiye FERWAFA yemeye kubakira muri Shampiyona kandi bizababera imyiteguro myiza mu mikino ya Caf champions league
Yagize Ati: “Turashimira uko batwakiriye ndetse no kwemera ubusabe bwacu bwo gukina Shampiyona y’u Rwanda. u Rwanda ntabwo ruri kure y’iwacu ubu Turi murugo, Turi mu matsinda ya CAF Champions League twizeye ko iyi shampiyona izaduha imyiteguro myiza.”

Iyi kipe iri mu matsinda ya CAF Champions League yiteguye kuzakinira imikino yayo yo mu matsinda i kigali muri sitade amahoro, indi kipe ya kabiri ya Al-Merrikh biteganyijwe ko izagera mu Rwanda ku wa Gatatu, tariki ya 5 Ugushyingo 2025 iyi kipe yo isanzwe itozwa na Darko novic watoje hano mu rwanda ikipe ya APR FC
Amakipe abiri niyo azitabira nyuma yaho yari yasabye ari atatu imwe ikaza kwikuramo, bakaba bazatangirira aho andi makipe ageze akina Shampiyona y’u Rwanda igeze ku Munsi wa Gatandatu.

kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


