
AMAGARE: Kirehe race ku nshuro ya kane.
Oct 7, 2025 - 11:24
Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (FERWACY),hamwe na karere ka Kirehe bongeye gutegura Isiganwa ry’Amagare ryiswe “Kirehe Race” rigiye kuba ku nshuro ya kane, aho rizakinwa iminsi ibiri.
kwamamaza
Tariki ya 11 na 12/10/2025 hazakinwa ku nshuro ya 4 isiganwa ngarukamwaka rya Kirehe Race ritegurwa n’Akarere ka Kirehe ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda, FERWACY.

Kuwa 6 tariki ya 11/10/2025, umunsi wa mbere wa Kirehe Race, abagabo (Men Elite & U23) bazahagurukira kuri Stade Amahoro 11h00 basoreze imbere y’ibiro by’Akarere ka Kirehe basiganwe ku ntera ya Km 138, ibindi byiciro bizahagurukira i Nyagasambu ni abagore (women Elite U23), ingimbi n’abangavu ndetse hatumiwe na ba cadets na cadettes batanu ba mbere muri Rwanda Youth Racing Cup, bazasiganwa Km 110 bazaba bitabiriye iri siganwa ku nshuro ya mbere.
Ku munsi wa kabiri w'irirushanwa ku cyumweru isiganwa rizazenguruka mu karere ka Kirehe, aho abagabo (Men Elite & U23), ingimbi (Men Juniors) n’abagore (Women Elite & U23) bazahaguruka 9h04’ ku biro by’Akarere ka Kirehe – Rusumo border – Cyunuzi (Aho Kirehe ihanira imbibe na Ngoma) – Ku biro by’Akarere ka Kirehe bazenguruke inshuro 5, hareshya na Km 69,5.

Icyiciro cy’abangavu (Women Juniors) bo bazenguruka Nyakarambi inshuro 8 bingana na Km 31,2 bahaguruke 9am,Mbere y’abo hazaba bakinwe isiganwa rya matabaro (pneu ballons) aho bazahaguruka 8h00 bazenguruke inshuro 5 i Nyakarambi hareshya na Km 19,5
Ubwo iri siganwa riheruka Muri 2024, Niyonkuru Samuel yatsinze mu cyiciro cy’abagabo aka gace ko kuzenguruka muri Kirehe, Ingabire Diane mu bagore, Tuyipfukamire Aphrodis mu ngimbi na Uwiringiyimana Liliane mu bangavu.




kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


