APE Rugunga, GS Gahini na Gitis SS mu bigo byahize ibindi mu Mashuri Kagame Cup 2023-2024

Mu mpera z’iki Cyumweru tariki ya 9 Kamena 2024 nibwo mu Karere ka Muhanga nibwo hasozwaga irushanwa ry’Amashuri Kagame Cup 2023-2024 aho ibigo birimo APE Rugunga, Gitisi TSS, ADEGI Gituza na GS Gahini byatahanye ibikombe.

kwamamaza

Irushanwa ry’amashuri Kagame Cup rihuza ibigo by’amashuri byo mu Rwanda ariko hagakoreshwa abakinnyi batarengeje imyaka 20, irushanwa rinatanga itike y’imikino ya nyuma ya FEASSSA. Imikino y’uyu mwaka izabera i Jinja mu gihugu cya Uganda.

Mu mupira w’amaguru, icyiciro cy’ingimbi, ikipe ya APE Rugunga yatwaye igikombe itsinze ES Gasiza (Rulindo) igitego 1-0 cyatsinzwe na Irakoze Denis mu gice cya kabiri cy’umukino.

APE Rugunga (Nyarugenge) yari yageze ku mukino wa nyuma itsinze APAER (Gasabo) ibitego 3-2 muri ½ cy’irangiza mu gihe ES Gasiza yari yasezereye ECOSE Musambira iyitsinze penaliti 14-13 kuko umukino wari warangiye banganya igitego 1-1 wabaye kuwa gatandatu tariki 8 Kamena (06) 2024 kuri Stade ya Muhanga.

Mu cyiciro cy’abangavu bakina umupira w’amaguru; ikipe ya Groupe Scolaire Remera Rukoma yo mu Karere ka Kamonyi yatwaye igikombe itsinze Center Of Champions Rwamagana ibitego 4-0.

GS Remera Rukoma yatwaye igikombe muri ruhago y'abangavu itsinze CFC Rwamagana

Mu mukino w’intoki wa Handball; icyiciro cy’ingimbi, ikipe ya ADEGI (Gatsibo) yatwaye igikombe itsinze ESEKI (Ruhango) ibitego 28-26 mu gihe mu cyiciro cy’abagangavu ikipe ya Kiziguro SS (Gatsibo) yatwaye igikombe itsinze ES Nyagisenyi ibitego 40-29.

Mu mukino wa Rugby, ikipe ya Gitisi TSS (Ruhango) yatwaye igikombe itsinze Kayenzi TSS (Kamonyi) ibitego 28-7.

Mu mukino wa Netball ukinwa n’abakobwa gusa, ikipe ya GS Gahini yatwaye igikombe itsinze ESC Musanze amanota 32-18.

Mu isozwa ry’iyi mikino, Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Siporo yo mu mashuri mu Rwanda (FRSS), Karemangingo Luke, yibukije ibigo by’amashuri ko ari byiza kuba batwaye ibikombe ariko bagomba gutangira kwitegura FEASSSA ya 2024 izakinwa muri Kanama(08) 2024 i Njinja muri Uganda.

Yagize ati "Reka nshimire ibigo byanashije kubona itike ya FEASSSA binyuze muri iri rushanwa. Gusa ku rundi ruhande uru ni urugamba musoje kandi neza ariko mwibuke ko mufite amezi abiri yo kwitegura urugamba ruri muri Kanama (08), ni urugamba rwa FEASSSA izabera i Jinja muri Uganda. Ibikombe dukuramo ntabwo bihagije, dukeneye kwitegura birushijeho kuko turashaka ibikombe mpuzamahanga"

Mu birori byo gusoza kandi habayeho umwanya wo kwakira abanyabigwi bakanyujijeho muri ruhago y’u Rwanda bayobowe na Murangwa Eugene.

Abandi bari bahari ni Eric Nshimiyimana, Kanamugire Aloys, Kayihura Youssuf Tchami, Kayiranga Baptiste n’abandi.

Ibumoso: Murangwa Eugène Umuyobozi w'abakanyujijeho muri ruhago yari yaje ari kumwe na Eric Nshimiyimana, Kayiranga Baptiste, Higiro Thomas, Mutarambirwa Djabil, Kanamugire Aloys n'abandi

Mu bufatanye FRSS igirana n’amashyirahamwe y’imikino itandukanye mu Rwanda, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yageneye FRSS imipira ibihumbi 15 yo gukina, imipira izahabwa ibigo by’amashuri.

Andi mashyirahamwe yatanze imipira yo gukina ni Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda ndetse n’irya Handball.

Mu isoza ry’iyi mikino ntabwo habayeho imikino ya Basketball kuko hari ibigo bifite abakinnyi mu ikipe y’igihugu ya Basketball y’ingimbi n’abangavu bagarengeje imyaka 18 bari gukina imikino ya Zone 5 iri kubera i Kampala muri Uganda.

Si Basketball gusa itarakinwe kuko na Volleyball ntiyabaye kuko hari ibigo by’amashuri byari byitabiriye irushanwa rya Memorial Rutsindura 2024. Iyi mikino ikaba izakinwa mu mpera z’uku Kwezi kwa Kamena (06) 2024.

Reba uko bysri byifashe mu mafoto:

Gitisi TSS yatwaye igikombe cya Rugby

CFC Rwamagana Women Football Team yatsindiwe ku mukino wa nyuma

Mu gusoza imikino y'Amashuri Kagame Cup U-20 ya 2023-2024, FERWAFA, Rwanda Rugby Federation na FERWAHAND bageneye imipira FRSS izashyirwa mu bigo by'amashuri. FERWAFA yemeye imipira (Ballons) ibihumbi 15

Padiri Gatete umuyobozi w'inama y'inteko rusange muri FRSS

Perezida w'Ishyirahamwe ry'Imikino y'Amashuri mu Rwanda (FRSS), Karemengingo Luke yibukije amakipe azakina FEASSSA kurushaho kwitegura hakiri kare

Rwanda FA Technical Director, Gerard Buscher & Rurangirwa Aoron

GS Gahini y'i Kayonza yatwaye igikombe muri Netball

APE Rugunga bari kwishimira igikombe

@Saddam Mihigo/Isango Star-Kigali.

 Jun 10, 2024 - 11:54