
Amerika yahagaritse umushinga wo guherekeza amato akanyura mu muhora wa Hormuz
May 6, 2026 - 10:58
Donald Trump yatangaje ko Amerika yahagaritse by’agateganyo gahunda ya gisirikare yise “Project Freedom” yo guherekeza amato mu muhora wa Hormuz ku wa 5 Gicurasi (05) 2026. Ni mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro bikomeje na Iran, nubwo umutekano muri aka gace ugikomeje guteza impungenge.
kwamamaza
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafashe icyemezo gitunguranye cyo guhagarika gahunda yayo ya gisirikare yari igamije kurinda amato anyura mu muhora wa Hormuz, umwe mu miyoboro y’ingenzi ku bucuruzi bw’isi cyane cyane mu itwarwa rya peteroli.
Iyi gahunda yiswe “Project Freedom” yari imaze igihe gito itangijwe, igamije guherekeza amato no kuyafasha kunyura muri aka gace kari karazahajwe n’umutekano muke uterwa n’amakimbirane hagati ya Amerika na Iran, nyuma y'uko Iran ifunze uyu muhora. Gusa, Donald Trump yavuze ko kuyihagarika by’agateganyo bifitanye isano n’intambwe zikomeye zimaze guterwa mu biganiro biri hagati ya Washington na Tehran.
Uyu mwanzuro ugaragaza impinduka mu buryo Amerika iri gukemuramo iki kibazo, aho ishaka gushyira imbere inzira ya dipolomasi kurusha ibikorwa bya gisirikare, nubwo Iran yagaragaje ko itayifitiye icyizere. Perezida Trump yavuze ko iki cyemezo cyafashwe ku bwumvikane n’impande zombi, mu rwego rwo kureba niba hashobora kugerwaho amasezerano ya burundu yo guhagarika amakimbirane.
Ku rundi ruhande, amagambo yatangajwe na Marco Rubio agaragaza ko Amerika ibona ko icyiciro cy’intambara cyarangiye, nubwo hari intego zimwe zitaragerwaho, zirimo kugenzura ububiko bwa uranium ya Iran.
Nubwo hari icyizere gituruka ku biganiro, umutekano mu muhora wa Hormuz uracyari ikibazo. Iran ikomeje gutsimbarara ku mwanzuro wayo wo kugenzura uyu muhora, ibintu bishobora gukomeza kugira ingaruka ku bucuruzi mpuzamahanga.
Hagati aho, ibiganiro bikomeje gukorwa mu bwiru binyuze mu buhuza bwa Pakistan, mu gihe China ikomeje kongera uruhare rwayo, isaba ihagarikwa ry’imirwano mu buryo bwa burundu no gufungura uyu muhora vuba.
Hari abagaragaza ko nubwo guhagarika “Project Freedom” bitanga icyizere cy’amahoro, hakiri inzitizi zikomeye, bityo ko ibisubizo birambye bizaterwa n’uko ibiganiro bizagenda mu minsi iri imbere, cyane ko wahagaritswe by'agateganyo.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


