
Madagascar: Col Randrianirina yashyizeho Minisitiri w’Intebe mushya
Oct 20, 2025 - 18:33
Perezida w'inzibacyuho wa Madagascar, Colonel Michael Randrianirina, yashyizeho Minisitiri w'Intebe mushya, Herintsalama Rajaonarivelo. Uyu yari asanzwe ari inzobere mu by’ubukungu no mu miyoborere y’ibigo by’abikorera.
kwamamaza
Colonel Michael Randrianirina, uyoboye gahunda yo kuvugurura Repubulika ya Madagascar, yatangaje kuri uyu wa Mbere ko Herintsalama Rajaonarivelo agiye kuba Minisitiri w’Intebe mushya w’igihugu. Rajaonarivelo yari asanzwe Perezida w’inama y’ubutegetsi ya Banki Nkuru ya Madagascar (BNI). Yigeze kuba Perezida w’ihuriro ry’abashoramari ba Madagascar (FIVMPAMA) kandi azwi nk’inzobere mu guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse (PME).
Iyi mpinduka zije nyuma y’uko umuyobnoozi w'urubyiruko rwiswe “Gen Z” rwamaganye ishyirwaho ry’umunyapolitiki ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, rusaba ko hashyirwaho umuntu ufite ubunararibonye mu by’imiyoborere n’ubukungu.
Herintsalama Rajaonarivelo wabaye Minisitiri w’Intebe yanakoze imirimo y’ubujyanama muri Leta ya Madagascar no mu miryango mpuzamahanga, yagaragajwe nk’uwujuje ibisabwa kuri uyu mwanya ukomeye mu rugendo rwo guha igihugu ubuyobozi bushya bugomba gushyiraho icyerekezo gishya.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


