Indege z’intambara 12 za Korea ya Ruguru zagaragaye mu kirere cy’umupaka na Korea by’Epfo.

Koreya y’Epfo yatangaje ko indege 12 z’intambara za Koreya ya ruguru zagaragaye mu majyaruguru y’akarere gatandukanya ibi bihugu byombi. Izo ndege zirimo umunani z’intambara hamwe n’izindi enye zirasa ibisasu.

kwamamaza

Igisirikari cya Korea y’Epfo cyatangaje ko hakorwaga imyitozo irimo kurasa mu kirere no ku butaka. Icyakora bahise bohereza indege 30 za Korea y’Epfo mu rwego rwo kuyisubiza.

Umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati y’ibi bihugu, mugihe kur’uyu kane, Koreya ya Ruguru yarashe misile ebyiri zo mu bwoko bwa ballistique zerekeza ku nyanja y’Ubuyapani.

 Ku rundi ruhande , akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano katumije inama yihutirwa i New York kugira ngo baganire ku iraswa rya misile ballistique zarashwe ku wa kabiri na Korea ya Ruguru ikanyura hejuru y’Ubuyapani.

 Misile ya mbere yageze mu birometero 350 ndetse ku butumburuke bwa kilometero 80, nk'uko isesengura ry’igisirikare cya Koreya yepfo kibitangaza. Iya kabiri yagurutse intera ingana na kilometero 800 ku butumburuke bwa kilometero 60.

 Fumio Kishida; Minisitiri w’intebe w’Ubuyapani, yagize ati: “Kurasa misile ya gatandatu mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri, ntibyemewe na gato.”

 Uyu munsi kandi indege 12 z’intambara za Korea ya Ruguru zirimo umunani z’intambara n’izindi enye zo kurasa bivugwa ko zakoze imyitozo yo kurasa mu majyaruguru y’umupaka uhuza izi Korea zombi, zirasa mu kirere no kubutaka.

 Mu itangazo rya Korea ya Ruguru rivuga ko ibyo byakozwe mu rwego rw’imyanzuro yafashwe kubera imyitozo ihuriweho n’ingabo za Korea y’Epfo,  n’iza Amerika yatumye ibintu bifata indi ntera mu rwego rwa gisilikari muri ako karere.

 Nimugihe ibi bihugu byombi byakoze imyitozo yo guhangana na za misile, ikorerwa mu mazi y’inyanja , ndetse harimo n’umusirikare w’ingabo z’Amerika zirwanira mu mazi wo mu mutwe w’ibitero by’indege bya USS witwa Ronald Reagan.

 Oct 6, 2022 - 16:49