Amerika na Iran byongereye guhangana, Akarere kongera guhura n'ingaruka z'ibitero bishya

Amerika yagabye ibitero bishya kuri Iran mu rukerera rwo ku wa 11 Kamena (06) 2026, bituma nayo ihita yihorera irasa misile ku birindiro bya gisirikare bya Amerika muri Jordanie, Bahrain na Koweït. Ni nyuma y’impaka zishingiye ku gutinda kw’amasezerano y’amahoro n’ihungabana ry’umutekano mu muhora wa Hormuz.

kwamamaza

Intambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran yakomeje gufata indi ntera nyuma y’uko impande zombi zigabye ibitero bikomeye, byanateje impungenge ku mutekano w’akarere kose k’Uburasirazuba bwo hagati.

Mu gitondo cyo ku wa Kane, Amerika yongeye kugaba ibitero ku butaka bwa Iran, mu gikorwa cyakurikiye icyumweru cy’ihangana rishingiye ku birego by’uko Iran idindiza ibiganiro bigamije guhagarika intambara.

Mu gusubiza, Iran yatangaje ko yarashe misile za balistique zigera ku 12 ku kigo cya gisirikare cya Amerika cya Al-Azraq muri Jordanie, ikanavuga ko yibasiye n’ibindi birindiro bya gisirikare biri muri Bahrain na Koweït. Iran yavuze ko ibi bitero ari “igikorwa cyo guhana umwanzi” nyuma y’ibyo yise ibitero bya Amerika ku butaka bwayo.

Mu Karere k’Ikigobe, ingaruka z’ibi bitero zahise zigaragara. Muri Bahrain, umwana w’umukobwa w’imyaka 11 yakomeretse nyuma y’uko ibisigazwa bya misile zarashwe na Iran biguye mu bice bituwe, byangiza inzu n’imodoka mu murwa mukuru Manama no mu gace ka Madinat Hamad.

Koweït yahise ifunga by’agateganyo ikirere cyayo kubera impungenge z’umutekano, mbere yo gutangaza ko imirimo yo mu kirere yasubiye ku murongo.

Mu nyanja ya Oman hafi y’Umuyoboro wa Hormuz, inkongi y’umuriro yagaragaye mu bwato bwa peteroli, mu gice kiri mu mutima w’ibi bibazo, nubwo ubuyobozi bw’inyanja bwatangaje ko nta ngaruka ku bidukikije zabonetse.

Iyi ntambara yagiye ifata indi ntera nyuma y’uko Amerika ishinja Iran kugerageza kohereza peteroli mu buryo itemewe, igatera ubwato bwari hafi ya Oman, igahitana abasare batatu b’Abahinde bari baburiwe irengero.

Hagati aho, Pakistan nk’igihugu cyari cyiyemeje guhuza impande zombi, yagaragaje impungenge z’uku kwiyongera kw’intambara, isaba ko hakwifashishwa ibiganiro aho gukomeza imirwano.

Iran na yo yatangaje ko ishobora kwibasira amato yose azanyura mu muhora wa Hormuz, inzira y’ingenzi itwara igice kinini cya peteroli ku isi, ibintu bikomeje gutuma amahanga ahangayika ku bikenerwa n’ubukungu bw’isi.

Mu gihe imirwano ikomeje kwaguka, impande zombi zishinjanya gutinza amasezerano y'amahoro, mu gihe abaturage bo mu karere n’amahanga bakomeje guhangayikishwa n’uko intambara ishobora gukwira mu bihugu byinshi.

@RFI

 Jun 11, 2026 - 09:57