Umuryango w’Abibumbye washyigikiye umwanzuro wa Trump wo kohereza ingabo z'amahanga muri Gaza

Akanama k’Umutekano k'umuryango w’Abibumbye (ONU) katoye gashyigikira umugambi wa Perezida Donald Trump wo kohereza ingabo mpuzamahanga muri Gaza. Iki cyemezo cyaraye gifatiwe i New York, cyashyigikiwe n'ibihugu 13 muri 15 bigize Akanama, Amerika ibifata nk'iherezo ry'intambara muri aka karere. Ni mu gihe Uburusiya n'Ubushinwa byifashe, Hamas iwamaganiye kure, ivuga ko uyu mwanzuro ubogamye.

kwamamaza

Akanama k’Umutekano ka ONU kemeje uyu mugambi wa Amerika wemerera gushyiraho Ingabo Mpuzamahanga za ISF (International Stabilization Force) zizakorana na Israëli na Misiri mu kurinda imipaka, kwambura intwaro z’imitwe yitwaje intwaro irimo Hamas, kurinda abasivili no gutoza igipolisi cya Palestine. Gusa umubare n’ibihugu bizatanga izo ngabo ntibiratangazwa.

Uyu mwanzuro yemejwe uvuga ko igisirikare cya ISF kizaba gishinzwe gukomeza agahenge kemejwe ku wa 10 Ukwakira (10) 2025, nyuma y’imyaka ibiri y’intambara ikomeye yahereye ku gitero cya Hamas cyo ku wa 7 Ukwakira (10) 2023. Mike Waltz, uhagarariye Amerika muri ONU, yavuze ko “ari intambwe y’amateka izafasha kubaka akarere gatuje”.

Byinshi mu byavuzwe mu mugambi wa Trump wafashwe nk'uwatangiye ari ivange ishingiye ku bitekerezo by’Amerika, u Bufaransa, Arabia Saudite, Qatar, Turkey na Misiri, byahinduwe mu biganiro byari bihangayikishije amahanga. Impuguke zivuga ko uyu mugambi utagaragaza umurongo uhamye wo kubaka Gaza no kuyigira agace kazira intwaro n’igisirikare, gusesa intwaro za Hamas cyangwa ku miyoborere izakurikiraho, ahubwo usa n'ubogamiye kuri Israëli kuko ari yo uha umwanya mu byemezo byinshi.

Uyu mwanzuro kandi unashyiraho Komite y’Amahoro izayoborwa na Donald Trump kugeza ku wa 31 Ukuboza (12) 2027, ishinzwe gukurikirana inzira yo kuvugurura ubutegetsi bwa Palestine no gushyigikira ibikorwa byo kongera kubaka Gaza. Ni imwe mu ngingo zatangije impaka nyinshi, cyane ko Israëli yamaze kwemeza ko “itazigera yemera Leta ya Palestine ishingwa ku butaka ubwo ari bwo bwose”.

Ku rundi ruhande, Hamas yo yamaganye icyemezo cya ONU, ivuga nk'igishyiraho ubutegetsi bw’amahanga kuri Gaza ndetse “gifasha Israëli kugera ku ntego zayo harimo no kuyambura intwaro nk'Abanyapalestina”.

Yanagaragaje impungenge ku ngabo za ISF zishinzwe no gusesa intwaro z’imitwe yo muri Palestine.

U Burusiya n’u Bushinwa byifashe ubwo hatorwaga uyu mwanzuro, aho Moscou ivuga ko icyemezo cya Amerika kidashyigikira bihagije igisubizo cyo gushyiraho Leta ebyiri nk' umushinga wari watanzwe nayo kandi ukaba utemera ingabo mpuzamahanga cyangwa gushyiraho komite iyobora Gaza.

Uburusiya bwari bwarasabye UN gushaka izindi nzira zo gukemura ikibazo.

 Nov 18, 2025 - 10:04