Ambasaderi w'Ubufaransa mu Rwanda Antoine Anfré avuga ko Jenoside idakwiye kuzongera kubaho ukundi mu Rwanda

Ambasaderi w'Ubufaransa mu Rwanda Antoine Anfré avuga ko Jenoside idakwiye kuzongera kubaho ukundi mu Rwanda, mu karere k'ibiyaga bigari n'ahandi ku Isi, kandi urubyiruko rugakura rurema amateka mashya kandi meza.

kwamamaza

Ambasaderi w'Ubufaransa mu Rwanda we n'abari bamuherekeje ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Murambi, basuye inzu y'amateka y'uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n'abari abategetsi bakuru b'igihugu kugeza ku bo hasi barimo na Perefe w'icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro Bucyibaruta Laurent.

Abatutsi bari bahungiye kuri Diyosezi ya Gikongoro bahizeye ubutabzi, yabashutse ababwira ko bajya i Murambi ngo baharindirwe ariko ari amayeri yo kubakusanya ngo bahabicire kuwa 21/04/1994 aho saa cyenda z'ijoro batangiye kubica, bucya barangije kwica abasaga 50,000 bari bahazanywe.

Ambasaderi Antoine Anfré, yasuye kandi ibyumba 25 bibungabungiwemo imibiri y'Abatutsi, bikanagaragaza urupfu rw'agashinyaguro bishwemo. Igice cyakoreshejwe n'igabo z'Abafaransa mu gihe cya operation turquoise, n'igice cy'aharuhukiye imibiri irenga 50,0000 y'Abatutsi biciwe i Murambi no mu nkengero zaho.

Yagize ati "Hamwe nabo turi kumwe, nk'ambasade y'Ubufaransa i Kigali,  ni ukuzirikana Abatutsi 50,000 biciwe aha kuwa 21/04/1994. Ku bijyanye n'umusanzu w'Ubufaransa mu kugeza imbere y'ubutabera abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside, bari mu gihugu cyacu twarabitangiye. Intambwe ya mbere twayiteye mu 2014 kuri Pascal Simbikangwa waje no gukatirwa imyaka 30. hari ba burugumesitiri babiri bakatiwe, navuga ko biri mu nzira nziza bigizwemo uruhare na Perezida Emmanuel Macron. Uyu munsi wa none, hari n'abandi barindwi bakatiwe n'inkiko z'Ubufaransa". 

"Hari n'ibindi birego bizagezwa mu butabera ku wakoze Jenoside uri mu bufaransa, azabibazwe, icyo ni ikintu cy'ingenzi".

Ambasaderi w'Ubufaransa mu Rwanda Antoine Anfré we n'abo bari kumwe, bunamiye banashyira indabo kuri uru rwibutso atanga inkunga, avuga ko ntawe ukwiye kwibagirwa amateka ya Jenoside yabaye mu Rwanda.

Ati "Ubutumwa, ni ukutibagirwa aya mateka, hari abo yagizeho ingaruka, hari abarenga miliyoni babuze ubuzima, icyo ni ingenzi. Ikindi, ni ikirebana n'ubutabera, ubutabera bugakora ibyabwo kandi Jenoside ikibukwa. Nk'iwacu mu Bufaransa turibuka, kuri Radio na Television hagatambuka ibiganiro, n'ubuhamya. Navuga ko twirinda icyatanya abantu".

Ambasaderi Antoine Anfré aha i Murambi yanasuye inzu yabarurirwagamo Abatutsi mbere yo kubica, yewe bamwe mu basirikare b'Afaransa bagakuramo abigisanagore bakabafata ku ngufu.

Mu gitabo cy'abashyitsi yandikamo agira ati:" Turazirikana Abatutsi barenga 50,000, biciwe aha muri Eto Murambi, n'abandi barenga miliyoni bishwe mu Rwanda hose. Ntibikwiye kuzongera ukundi, haba mu Rwanda, mu karere k'ibiyaga bigari n'ahandi ku isi. Ababyiruka, dufatanye kubaka amateka mashya y'ahazaza, amateka meza".

Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Nyamagabe

 Apr 24, 2024 - 07:52