Amajyepfo: Polisi y’u Rwanda irasaba abaturage kugirira amakenga insinga z’amashanyarazi.

Polisi y'u Rwanda yasabye abaturage, cyane cyane ababyeyi, kugira amakenga bakanakoresha insinga z'amashanyarazi zifite ubuziranenge. Ni nyuma yaho mu mpera z’icyumweru gishize, mu Karere ka Huye habaye inkongi y’umuriro yatwikiye abana batatu mu nzu bari basizwemo n'ababyeyi babo.

kwamamaza

Mu cyumweru gishize nibwo inkongi y’umuriro yafashe inzu y'umuturage utuye mu Murenge wa Tumba, mu Kagagari ka Rango B, mu Mudugudu wa Kigarama, hakangirikirikiramo ibikoresho hafi ya byose byo mu rugo. Nimugihe abana 3 bari bayirimo basizwe baryamishijwe n'ababyeyi babo, umwe yahise yitaba Imana abandi bakaba barwariye mu bitaro bya CHUB.

Umwe mu babonye iyo nkongi y’umuriro bavuga ko yari ifite ubukana.

Umwe ati: “twagiye gutabara nuko dusanga abana bahiye, mu nzu aho baryamye, igitanda…umva barahiye byo kuburyo ubona ko biteye ubwoba.”

Undi ati: “ twagiye gutabara nuko dusanga abana bahiriye mu nzu!”“twese biratubabaza pe.”

Mu kiganiro Isango Star yagiranye na SP Emmanuel Habiyaremye; Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo, hifashishijwe telephone, yagarutse ku cyateye iyo nkongi.

Ati: “habaye inkongi y’umuriro ubwo harimo abana batatu b’uyu muryango, aho maman wabo yari yagiye gucuruza abasigana na se, ariko nawe aza kubafungirana noneho haza kuba impanuka iturutse ku mashanyarazi bigaragara ko yaturutse muri prise [soma pirize]kandi bigaragara kuba abana bashobora kuba barafashe nk’ikintu bagacokoza iyo prise yari yarakutse, insinga zigaragara noneho haturuka iyo mpanuka ariho haturutse uwo muriro waje ugafatisha imyenda, matelas, noneho utangira gutwika abana.”

Yasabye abaturage kugira amakenga kandi bakajya bakoresha n'insinga z'amashanyarazi zifite ubuziranenge.

Ati:“abantu bajye bagira amakenga, be gusiga abana bato nk’aba mu nzu bonyije kuko mu byukuri nta mutekano baba bafite.”

“ikindi kigaragara ni uko muri iyo nzu hakoreshejwe ibikoresho by’amasinga bitarambye. Icyo nacyo duhora tukivuga! Abantu ntibakiyorohereze ngo bumve ko bashobora kugura ibintu bya make, nyamara nta mutekano bibaha kandi bari mu nzu n’umuryango wose, byumvikana ko aba ari ikibazo.”

Kugeza ubu, abana babiri b’uyu muryango barwariye mu bitaro bya CHUB. Abaturanyi bavuga ko kugirango bashobore kubarokora byabasabye kubanyuza mu idirishya ry'icyumba bari baryamyemo.

Ndetse bemeza ko ari umukoro kuri bo wo kugira amakenga iteka, cyane cyane ku gishobora guhitana ubuzima bwa muntu.

Twifurije iruhuko ridashira umwana watabarutse, kandi Imana ikomeze yihanganishe abagize umuryango wasigaye.

@ RUKUNDO Emmanuel/Isango Star-Amajyepfo.

 Sep 21, 2023 - 19:04