
Amajyepfo: Ikigo cy'imisoro n'amahoro cyashimiye abasora bitwaye neza
Nov 16, 2024 - 13:09
Mu ntara y'Amajyepfo ubuyobozi bwayo buravuga ko mu myaka 7 ishize, mu misoro yeguriwe uturere ubwiyongere bwo kuyitanga bwazamutseho 22% bigira uruhare runini mu iterambere ry'ibikorwaremezo.
kwamamaza
Igikorwa cyo gushimira abasora bitwaye neza, ikigo cy'imisoro n'amahoro (RRA) kibikora buri mwaka ku rwego rw'intara n'umujyi wa Kigali.
Abo mu ntara y'Amajyepfo bashimiwe kuri iyi nshuro barimo ishuri rikuru ry'Abaporotesitanti mu Rwanda PIASS, bagaragaje ko bishimiye ibihembo bahawe, ariko by'akarusho ngo bakishimira ko bagira uruhare mu kwiyubakira igihugu.
Umuyobozi wa PIASS ati "kuri twe nk'abantu dutanga uburezi guhabwa igihembo gutya ni ugutanga urugero rwiza ku bantu twigisha bigashimangira uruhare rwacu mu iterambere ry'igihugu ariko tukanabikangurira abo twigisha".
Komiseri wungirije ushinzwe serivisi z'abasora n'itumanaho muri RRA Uwitonze Jean Paulin, yavuze ko hari benshi bagashimiwe ariko mu karere hatoranywa uwahize abandi anibutsa bimwe mu bigenderwaho ngo usora neza aze mu bashimirwa.
Ati "gusora neza harimo kuba watanze umusoro ku gihe kandi ukawutanga ukwiriye hakaba kuba udafite ibirarane by'imisoro ndetse no kuba ukoresha ikoranabuhanga neza cyane cyane ukoresha EBM, kuba nta gihano wahawe ku kuba uri kugerageza kunyereza imisoro cyangwa se kwinjira muri magendu".
Umuyobozi w'intara y'Amajyepfo Kayitesi Alice, yagaragaje ko mu ntara ayoboye hari ibyo bishishimira birimo ibikorwaremezo, kandi byagizwemo uruhare n'itangwa neza ry'imisoro ryanazamutse mu myaka 7 ishize ku kigereranyo cya 22%.
Ati "mu gihe cy'imyaka 7 intara yacu y'amajyepfo ku misoro yeguriwe uturere twazamutseho ku kigereranyo cya 22% kuko twavuye kuri miliyari 9 tugera kuri miliyari 11.5, ibikorwa byakozwe ni byinshi kandi mu turere twose, ni ukubikorana ubushake kuko nitwe bigarukira tugashishikariza n'abandi ko bakwirinda guhura n'ibihano bijyanye n'itegeko kubera ko hari inshingano zabo birengagije".
Mu bindi byakozwe muri iyi ntara bigizwemo uruhare n'imisoro n'amahoro, hari ibitaro, ibigo nderabuzima, poste de sante n'amashuri byubatswe, hanavugururwa stade ya Huye n'ibiro by'uturere 7/8 tuyigize utibagiwe no gushyigira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.
Muri uyu mwaka w'ingengo y'imari, intara y'Amajyepfo yinjije asaga miliyari 63 angana na 89.2% y'imisoro y'ubutegetsi bwite bwa Leta yari yitezwe ndetse na miliyari zisaga 11 z'imisoro yeguriwe uturere zingana na 96.7% y'ayo bari biteze. Isanganyamatsiko y'uyu mwaka wo gushimira abasora iragira iti "EBM yanjye, umusanzu wanjye".
Inkuru ya Rukundo Emmanuel / Isango Star Amajyepfo
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


