Amajyepfo: Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bagihohoterwa basezeranyijwe umutekano

Ubuyobozi bw'iyi ntara buravuga ko abarokotse jenoside yakorewe abatutsi nta mpungenge bakwiye kugira ku mutekano wabo, kuko kimwe n'abandi baturage ucunzwe neza. Bwatangaje ibi nyuma yaho bigaragariye ko hari ababakorera urugomo babarandurira imyaka, bakabatemera amatungo, kubabwira amagambo abakomeretsa ndetse n'ibindi.

kwamamaza

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 bo muri iyi ntara y'Amajyepdo bakaba n'abanyamuryango ba AVEGA, bashima ibikorwa byakozwe na leta y'u Rwanda n'uyu muryango mu myaka 31 ishize. Bavuga ko byabafashije kwiyubaka mu buryo bw'umutima n'umubiri, bibomora n'ibikomere by'umutima birimo nibyo basigiwe na jenoside yakorewe abatutsi.

MUKARUGAMBWA Immaculée wo mu Karere ka Ruhango yavuze ati: "reka mbabwire ahantu nakuye urugendo rwo kwiyubaka: twagiye kumva twumva umuryango AVEGA, abakozi ba AVEGA bakajya baza kureba abapfakazi. Twakora imishinga bakadutera inkunga. Imishinga y'ubuhinzi, iy'ubucuruzi, dutangira kwiyubaka uko. Rwose iyo tutaza no kugura Umukuru w'igihugu cyacu kuko niwe tubikesha byose. Twumva dukomeye, twumva turinzwe."

Ibi kandi byanashimangiwe na mugenzi we, MUKAKARISA Marie wo mu Karere ka Nyamagabe, wagize ati:" ibyo bakoze ni byinshi: batugaruye imitima yacu yaririho ibibyimba nuko igerageza kubikanda, igerageza kudufasha mu buryo butandukanye: bwaba ubw'imitima n'imibiri, yewe n'ibikorwa by'ubuhinzi kugira ngo tubeho. Ibyo biduha imbaraga zuko tutari twenyine, tutaheranwe, dufite ababyeyi."

Mu iki gihe, u Rwanda ruri kwibuka ku nshuro ya 31 jenoside yakorwe abatutsi 1994, Visi perezidante wa 1 muri AVEGA ku rwego rw'igihugu, MUKARUGEMA Aphonsine, avuga ko abanyamuryango ari abo gukomeza kwegerwa kuko hari abagihura n'ibibazo by'ihungabana.

Ati:" hari abiyubatse ariko buriya hari nabo dufite bagihura n'ibyo bibazo. Rero gutanga ubutumwa kuri bagenzi babo, ku bakozi ba AVEGA bari mu turere dutandukanye ni ukumenya ko bagomba kwegera abo bantu bakabaherekeza muri uru rugendo kugira ngo nibagira n'ibibazo babe bashobora kuba babikumira mbere yuko biba."

Usibye ibibazo by'ihungabana abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994, bagihura nabyo, bavuga ko hari n'itotezwa, gutemerwa amatungo, kwangirizwa imyaka, kubwirwa amagabo abakomeretsa ndwtsr n'ibindi bakorerwa na bamwe mu bari gufungurwa barangije ibihano bari barakatiwe n'inkiko ku ruhare bagize muri jenoside yakorewe abatutsi. 

Gusa Guverineri w'Intara y'Amajyepfo yAmajyepfo, KAYITESI Alice, avuga ko barinzwe nta gikwiye kubahungabanya.

Ati:" ntabwo bari bonyine. Murabizi ko muri iyi minsi, hirya no hino ndetse no mu ntara yacu hari ibikorwa bijyanye n'ingengabitekerezo ya jenoside bigenda bigaragara, byibasira abarokotse jenoside yakorewe abatutsi. Icyo navuga rero bararinzwe. Ubuyobozi bw'intara, ubw'inzego z'umutekano ndetse n'uturere twagiranye ibiganiro bihagije, haba inama z'umutekano kandi twiyemeza kurinda, by'umwihariko umutekano w'abaturage bose nitwe tuwushinzwe, ariko muri iki gihe tubona ibikorwa byo guhohotera abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, tubishyiramo imbaraga."

"Icyo rero tubasaba ni amakuru. Ntabwo dushaka amakuru avuga ngo uyu yahohotewe, ahubwo icyo ari cyo cyose kibateye impungenge ku mutekano wabo ni uko twajya tukiganira kandi rukagikumira hakiri kare. Nibahumure, umutekano wabo urarinzwe."

Ubuyobozi bwa AVEGA bugaragaza ko kugeza umwaka ushize, mu Rwanda hose bari bahafite abanyamuryango basaga 19,000.

@RUKUNDO Emmanuel/ Isango Star- Intara y'Amajyepfo.

 Apr 7, 2025 - 17:08