“Afrika ntikwiye kuzarira mu guteza imbere imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu bagore n’abakobwa.” Inzobere.

Inzobere zitandukanye zagaragaje ko aho isi igeze, niba umugabane wa Afurika ukeneye kugera ku iterambere rirambye, udakwiriye kuzarira mu guteza imbere imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu bagore n’abakobwa.

kwamamaza

Ibi byagarutsweho ku wa Gatandatu,ku ya 11 Werurwe (03) 2023, ubwo Umuryango uharanira ukwigira kwa Afurika, Pan African Movement – Rwanda, wizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore.

Mu kiganiro cyagarutse ku kamaro k’ikoranabuhanga no guhanga udushya bidaheza, Dr. Emmanuel Nzeyimana;Umuyobozi Mukuru wungirije w’Umuryango DOT Rwanda, yavuze ko aho isi igana ikoranabuhanga aribwo buzima.

Yagize ati: "Imibare igaragaza ko dufite miliyoni 433 z’abagore badakoresha na rimwe ikoranabuhanga. Ibyo bivuze ko batabasha kugerwaho n’amakuru, ntabwo babasha kwiyungura ubumenyi. Twe twemera ko ikoranabuhanga rikwiriye gukoreshwa kubw’intego runaka, atari ugufasha abantu kugira ubumenyi gusa, ahubwo bube ubumenyi buhindura imibereho ya muntu."

Yanagaragaje ko abagore n’abakobwa baramutse bakomeje guhezwa ku ikoranabuhanga, iterambere ryagorana.

Ati: "Urebye aho isi igana, dukeneye cyane ikoranabuhanga n’ubumenyi, abantu bakagira amakuru y’ahari amahirwe [...] tugeze ahantu aho gukora akazi bidasaba ko ujya mu biro, wanakorera mu rugo. Ariko se abantu bafite ubumenyi buzatuma babikora neza?"

Bayingana Sifa Seraphina; Umwe mu banyamuryango ba Pan African Movement-Rwanda, yagaragaje ko nta terambere rishoboka muri byose, umugore n’umukobwa basigajwe inyuma.

Yatanze urugero rw’u Rwanda, aho igihugu gikomeje gutera imbere kubera umurongo cyashyizeho ushyigikira abagore n’abakobwa.

Yagize ati: "Uburinganire n’ubwuzuzanye niwo musingi uhamye wo kugera ku iterambere rirambye. Ubifate kimwe no gushyira imbere ikoranabuhanga, imihindagurikire y’ibihe n’ibindi."

Bernadette Munyana; ushinzwe iterambere ry’umugore muri Minisiteri y’Uburinganire no guteza imbere umuryango, yavuze ko by’umwihariko imbaraga zikwiriye gushyirwa mu kwigisha abagore n’abakobwa, bakagira ubumenyi buhagije bwo kubyaza umusaruro amahirwe yose aboneka mu ikoranabuhanga.

Ati :"Ndagira ngo tuzamure ubumenyi bw’abagore guhera mu cyaro, ntibajye mu ikoranabuhanga ari uguhamagara, kohereza ubutumwa n’ubundi bumenyi bw’ibanze, ahubwo dushakishe uburyo babikoresha bamenya ngo rwiyemezamirimo wo hanze ukora ibyo nanjye nkora, abigenza ate? Yageze kuki?"

Fatimata Inorene ukomoka muri Mali, yavuze ko mu gihe cya Covid-19 aribwo hagaragaye akamaro k’ikoranabuhanga, by’umwihariko ku bakobwa n’abagore.

Avuga ko nk’umubyeyi unakora mu bijyanye n’uburezi, abana b’abakobwa bafashijwe bakegerezwa ibikoresho by’ikoranabuhanga, basubiye ku ishuri bungutse byinshi ugereranyije na bagenzi babo batafashijwe.

Dr Ismael Buchanan; Komiseri muri Pan African Movement-Rwanda, yashimangiye ko kwinjiza abagore n’abakobwa mu ikoranabuhanga atari ibyo kujyibwaho impaka, ahubwo ko ari kimwe mu byo umuryango ahagarariye ushyizemo imbaraga.

Yavuze ko utafata ahantu bigaragara ko ariho isi yerekeza, uhakumire igice runaka cy’abaturage kandi ukeneye iterambere.

Nimugihe mu mwaka w’2020, Banki y’Isi yagaragaje ko abakoreshaga Internet muri Afurika bari 30 %, muri uwo mubare muto abagore bari bafitemo uruhare rwa 19% ,mu gihe mu bihugu bikize abagore bakoresha Internet ari 86 %.

Ikigo mpuzamahanga mu bijyanye n’ikoreshwa rya Internet, umwaka ushize cyagaragaje ko abagore bo muri Afurika baba bafite ibyago byo kudatunga telefone igezweho bingana na 30 %, ugereranyije n’abagabo.

 Mar 13, 2023 - 10:41