#AFCON2025 Uganda na Tanzania zatangiye igikombe cy'Afurika 2025 zitsindwa.

Ikipe y’igihugu ya Uganda n’iya Tanzania zatangiye nabi mu mikino y’Igikombe cya Afurika cya 2025 kiri kubera mu gihugu cya Marocco, nyuma yo gutsindwa imikino yazo ya mbere mwitsinda.

kwamamaza

Ikipe y’igihugu ya Uganda, izwi nka Uganda Cranes, yatsinzwe Tunisia, mu mukino ubanza mu gikombe cya Afurika 2025 ku makipe yombi, Umukino waranzwe no guhangana no kwitwararika ku mpande zombi, ariko Tunisia igaragaza ubunararibonye n’ubuhanga, ikipe y'igihugu  ya Uganda yagerageje gukina neza, by’umwihariko mu kibuga hagati, ariko ikananirwa no guhuza umukino ndetse no kugumana umupira kenshi kuko abasore ba Tunisia bari bahagaze neza mu kibuga gahati , ibyo byaviriyemo uganda gutsindwa na Tunisia ibitego 3-1 bituma itakaza umukino wayo ubanza.

Ku rundi ruhande, ikipe y’igihugu ya Tanzania (Taifa Stars) na yo ntiyagize intangiriro nziza, mu iri rushanwa kuko yatangiye itsindwa na Nigeria. Nigeria yinjiye mu mukino nk’ikipe ikomeye ifite abakinnyi benshi bakina mu makipe akomeye ku mugabane w'iburayi binjiye mu mukino bashaka gutsinda hacyiri kare ibyo, bituma igora Tanzania kubona uko yisanzura mu mukino. Nubwo Taifa Stars yagaragaje ishyaka n’umurava, umukino Tanzania yaranzwe no kugarira cyane kugirango itinjizwa ibitego byinshi nubwo byaje guhinduka mu gice cya kabiri nabo batangiye gukina basatira izamu rya Nigeria ariko ntiyabashije kubona igitego cyayifasha kubona amanota 3 kuko umukino warangiye Nigeria itsinze ibitego 2-1 cya Tanzania.

Abatoza b’amakipe yombi batangaje ko nubwo batsinzwe umukino ubanza, bagifite icyizere cyo gukosora amakosa mu mikino ikurikira. Bashimangiye ko irushanwa rikiri rirerire, bityo hakiri amahirwe yo kwitwara neza no guhatanira gukomeza mu cyiciro gikurikira.
Abafana ba Uganda na Tanzania bakomeje kwizera ko amakipe yabo azitwara neza mu y'indi mikino mu rwego rwo guhesha ishema ibihugu byabo mu Gikombe cya Afurika 2025 kiri kubera muri Marocco.

 Dec 24, 2025 - 09:25