
APR FC yatangaje abakinnyi bashya barimo n’umunyamahanga
Jun 23, 2025 - 08:46
Ikipe ya APR FC yatangaje ko yasinyishije abakinnyi bashya, barimo n’umunyamahanga witwa Memel Raouf Dao, wakiniraga AS Sonabel Ouagadougou yo muri Burkina Faso.
kwamamaza
Ni kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Kamena 2025, ubwo APR FC ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yamaze gusinyisha Memel Raouf Dao w’imyaka 21, wavukiye muri Burkina Faso ku wa 23 Nzeri 2003.
Mbere yo kwerekeza muri APR FC, Dao yakiniye amakipe atandukanye muri Burkina Faso arimo AS Sonabel Ouagadougou, Black Stars ndetse na Rail Club de Kadiogo. Yerekeje muri APR FC nyuma yo kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza wa shampiyona ya Burkina Faso.

Uyu musore kandi asanzwe ahamagarwa mu ikipe y’Igihugu ya Burkina Faso, ndetse aherutse no gukina umukino wa gicuti batsinzwemo na Tunisia ibitego 2-0.
Mu bandi bakinnyi bashya batangajwe na APR FC barimo:
- Hakizimana Adolphe wakiniraga AS Kigali,
- Bugingo Hakim na Iraguha Hadji bombi bavuye muri Rayon Sports,
- Ngabonziza Pacifique wavuye muri Police FC,
- Ronald Ssekiganda, ukomoka muri Uganda.
Aba bakinnyi bose biyongereye ku muryango wa APR FC mu rwego rwo kongerera imbaraga ikipe mbere y’itangira ry’andi marushanwa ategerejwe.
Reba amwe mu mafoto:










@Darius Shumbusho/ Isango Star-Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


