Abikorera barasabwa kudaheza abafite ubumuga mubyo bakora

Ibigo by’abikorera birasabwa gushyira mu myanya no guha akazi abafite ubumuga mu buryo bwo kubereka ko nabo ari abantu nk’abandi kandi bashoboye. Ibyo bamwe mu bafite imishinga ifasha abo bafite ubumuga bavuga ko hakwiye gushyirwamo imbaraga iyo mishinga igaterwa inkunga kugirango iborohereze.

kwamamaza

Abikorera bashyira mu myanya abafite ubumuga bavuga ko abantu bakwiye guhindura imyumvire bagafasha abafite ubumuga mu mishinga itandukanye ndetse bakabaha n’imirimo itandukanye kuko nabo bashoboye.

Umwe yagize ati: “twakoze igare ry’abantu bafite ubumuga, ni igare ariko rigenzurwa n’ijwi, na telefoni ndetse na bouton ubasha kugenzura mu merekezo yose. Ubundi ikintu tureba muri iyi minsi ni igihe, igihe kirahenda cyane, rero igare ryacu ryaje kugira ngo rizigame kiriya gihe cya bariya bantu basunika abantu bafite ubumuga. Rero twarwanyaga ko tubikureho, bariya bantu bajye gukora, bajye kureba ibindi bintu bakora.”

“uri umucuruzi ugaheza abafite ubumuga mu murimo cyangwa mu gutanga akazi, uraheza n’abakiliya bafite bene ubwo bumuga. Niba utatandukanya amafaranga kuki uheza wa mukozi? Kuki utamuha amahirwe. Hashobora kuza umukiliya ufite ubumuga nk’ubwo uwo mukozi wawe afite bigahura kandi bikanakunda, bakanabyishimira, abaka abonye mugenzi we kandi akabona serivise nziza, abantu bose bakibona, bakumva ko ntawe uhejwe.”

Undi ati: ‘ mbona abadafite ubumuga dukwiye kugira uruhare kugira ngo abafite ubumuga nabo bisange muri sosiyete kandi babashe guhabwa agaciro.”

Ibi byagarutsweho mu gikorwa cyo guhemba ibigo byabaye indashyikirwa mu gufasha abantu bafite ubumuga butandukanye, rwego rwo gusoza icyumweru cyahariwe abantu bafite ubumuga.

NTAGANZWA Nathan, umuyobozi wa 1000Hills events yateguye ikanashyira mubikorwa iby’iki gikorwa, yavuze ko uko abantu barushaho kwirengagiza abantu bafite ubumuga ariko barushaho kubabera umutwaro. Asaba ko ahubwo bagomba kubashyigikira.

Ati: “bakeneye ubuvugizi, ndashimira imiryango ihari ibakorera ubuvugizi ariko ntabwo buhagije cyane cyane mu gisata cy’abantu bikorera. Hariho abumva ko kuba umuntu afite ubumuga wenda bw’ukuguru wenda no mu mutwe aba amugaye, ariko ntabwo ariko biteye. Ibyo bintu nibyo dushaka ngo tubasobanurire, bumve ko umuntu ufite ubumuga nawe ashoboye. Kuba adafite ukuguru yaba umukontable, yaba umu-IT, yaba umu-admin, yaba …yaba….”

“kandi nabo tubereke ko bafite guhindura imyumvire, bumva ko umuntu ufite ubumuga ashobora kuba yakora. Kuko n’ubundi birangira uwo muntu kuko natwe dukeneye iterambere ridafite uwo risiga inyuma, warangiza ukamusiga inyuma, ejo azakubera umutwaro cyangwa umuvumo. Kuburyo aho wakabaye utera imbere ntabwo uri kubishobora, ikijyanye n’ubukungu urimo urabimarira kuri wa muntu ufite ubumuga. Ingaruka zose zatewe nuko nawe wanze kumufasha, ahubwo wamuhejeje.”

@ BERWA GAKUBA Prudence/Isango Star-Kigali

 Dec 19, 2023 - 13:01