Abikorera barasabwa gukemura ibibazo by'amakimbirane mubo bakoresha

Ubuyobozi mu nzego z’ibanze burasaba abikorera gufasha bya hafi abakozi babo cyane cyane mu gukemura amakimbirane hagati yabo cyangwa mu miryango kuko ngo ibyo bitanga umusaruro mu kazi ndetse bikongera imibanire myiza hagati y’abakozi n’abakoresha.

kwamamaza

Mu gihe ukwezi kwa 5 ari ukwezi kwahariwe umurimo ubuyobozi mu nzego z'ibanze buravuga ko na nyuma y’imirimo n’akazi abikorera barushaho kwegera abakozi babo bakabaganiriza yewe bakanabafasha gukemura bimwe mu bibazo cyane cyane iby’amakimbirane n’ibindi bishobora kubabuza gutanga umusaruro mwiza mu kazi kuko bigaragaza isura nziza ku murimo kandi bigatanga umusaruro

Emmy Ngabonziza umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge ati "uruhare rw'abikorera ni uruhare ntagereranywa twavuga rukenewe cyane, akenshi barabakoresha hirya no hino mu makompanyi, bibaye byiza umubare munini w'abakozi bafite bakabafasha kuko babana nabo umwanya munini cyane, baramutse babibokoze ni naho ubuyobozi buzira bagafatanya nabo kandi binongera n'agaciro mubyo bakora, bikongera imbaraga mubyo bakora bikazana ubusabane mu kazi, twabakangurira kureba uburyo abo bakoresha kumenya uko babayeho mungo zabo".   

Bisanganwa Leon Pierre umukozi muri PSF ushinzwe ishami ry'ubuvuzi avuga ko ibyo bikorwa aho mu mirimo imwe n’imwe abikorera bashyiraho uhagarariye abandi akaba yabunganira mu gihe umukoresha mukuru atagaragaye.

Ati "muri gahunda imwe duhuriyeho n'amasendika hamwe na Minisiteri y'abakozi ba Leta n'umurimo, hari ibikorwa byateganyijwe duhuriramo, hari ibyihariye hari n'ibigamije kuba byafasha mu gukemura amakimbirane mu kazi, iyo porogarame twimakaza ibiganiro hagati y'abakozi n'abakoresha, umukoresha agaha umwanya abakozi be bakaganira kandi ibiganiriweho bikagira icyo bigeraho, hari aho umukoresha aba yatanze umwanya kugirango abakozi banishyirireho ubahagarariye noneho habeho inyungu ku mpande zombi".       

Bamwe mu baganiriye na Isango Star bavuga ko abenshi ibibazo by’abakozi na nyuma y’akazi cyangwa hagati yabo bibangamira umurimo bakora bityo ko ari yo mpamvu umukoresha akwiriye gufatirana bitaragera kure.

Umwe ati "yagize ibyago ashobora kumufasha kugirango akazi ke kagende neza, mu gihe abakozi bagiranye amakimbirane akumva ikibazo cyabo akabunga yamara kubunga akabahuza bakongera bakumvikana kugirango basubire mu kazi bameze neza kugirango gakorwe neza".   

Minisiteri y’abakozi ba Leta n’umurimo isaba Abakozi n'abakoresha kunoza ibiganiro hagati yabo kugirango haboneke umusaruro na serivisi nziza, ndetse no kwirinda gushorana mu manza igihe habayeho amakimbirane.

Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali

 May 8, 2024 - 08:28