
Brexit yongeye guteza impaka muri Politiki y’Ubwongereza
May 19, 2026 - 12:07
Imyaka 10 nyuma ya referandumu yasohoye Ubwongereza mu muryango w'ubumwe bw'Uburayi ( EU), ikibazo cya Brexit cyongeye kubyutsa impaka zikomeye muri politiki y’iki gihugu nyuma y’uko Minisitiri w’Ubuzima, Wes Streeting, atangaje ko ashobora gushyigikira gusubira muri UE naramuka abaye Minisitiri w’Intebe.
kwamamaza
Brexit yongeye kuba ingingo nyamukuru mu bikorwa bya politiki by’Ubwongereza mu gihe ishyaka rya Labour rihanganye n’ibibazo by’imbere nyuma yo gutsindwa mu matora yo ku wa 7 Gicurasi (05) 2026. Mu rugamba rwo gusimbura Minisitiri w’Intebe Keir Starmer, Streeting yavuze ko igihugu gikwiye gutangira gutekereza ku kongera kwegera UE, nubwo yemera ko gusubiramo byasaba imyaka myinshi y’imishyikirano.
Ibi byahise bikurura impaka zikomeye, cyane ko Brexit igifatwa nk’ingingo yaciye Abongereza mo ibice kuva muri referandumu ya 2016. Uwo bahanganye, Andy Burnham, yahakanye yivuye inyuma igitekerezo cyo kongera gutangiza impaka za Brexit, avuga ko igihugu gikwiye kwita ku bibazo by’ubukungu n’icyizere abaturage bagirira ubutegetsi.
Nubwo nta gahunda ihari yo gusubira muri UE vuba, ubushakashatsi bwa YouGov bugaragaza ko Abongereza benshi bashaka kongera kunoza umubano n’Uburayi, harimo koroshya ubucuruzi no kwakira abanyeshuri benshi b’Abanyaburayi.
Ni mu gihe abayobozi ba UE bavuga ko bakurikiranye aya makuru bitonze, ariko bagashimangira ko mbere y’indi ntambwe yose, Ubwongereza bugomba kwemera koroshya imwe mu myanzuro ikomeye yafashwe nyuma ya Brexit.
@RFI
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


