
Abayobozi b’amadini n’amatorera baratunga intoki ababyeyi biyambura inshingano zo kurera
Jan 7, 2025 - 09:58
Abayobozi b’amadini n’amatorero yo mu karere ka Kayonza baravuga ko bamwe mu babyeyi biyambuye inshingano zo guha uburere buboneye abana babo ahubwo bakabasigira telephone na televiziyo ari nabyo bigira uruhare mu kurarura abana bamwe bagata umuco. Ubuyobozi bw’intara y’Iburasirazuba bwemeza ko imikoreshereze mibi ya telephone ku bana bato igira ingaruka mu isambanywa ry’abana,bityo busaba inzego zinyuranye ubufatanye mu kurwanya ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu buryo butari bwiza.
kwamamaza
Bamwe mu bayobozi b’amadini n’amatorero yo mur’aka karere bavuga ko hari ibikorwa babona bya bamwe mu babyeyi bitiza umurindi ugutakaza umuco nyarwanda ku bana barimo kubyiruka.
Bavuga ko ibyo bikorwa birangajwe imbere n’uko batagiha uburere abana babo ahubwo babeguriye telephone na televiziyo kugira ngo zibarere kandi hari igihe ziboreka iyo bazikoresheje nabi.
Umwe yagize ati: “ telefoni na televiziyo ntabwo bikwiye kurera umwana kereka nko mu gihe cya ngombwa hari nk’inyigisho. Urabona kuri Televiziyo hari ibiganiro by’abana bibafasha mu buryo bwo kwiga. Icyo gihe umwana wayifashisha ariko hari ibindi bintu bashyiramo na cinema, ibiki….ntabwo biriya bikwiye kurera umwana w’umunyarwanda.”
“Hari igihe cya ngombwa umubyeyi yaha umwana telefoni cya ngwa televisiyo ariko nanone tukagira ibiganiro nuko ibitamwubaka, ibitamufasha kuzatekereza no gutekereza kirya y’ejo.”
Undi ati: “ technology ni nziza ariko iyo ikoreshejwe nabi izana ibibazo. Turakangurira abakirisitu bacu…dukomeza kubabwira yuko telefoni ni nziza ariko nanone nikore mu gihe cyayo.”
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza,buvuga ko abayobozi b’amadini n’amatorero hari byinshi bafasha akarere. Bubasaba gukomeza gutanga umusanzu no mu kubaka umuryango, ndetse bagashishikariza ababyeyi guha abana babo uburere bwiza buzabafasha ejo hazaza kuko aribo bayoboke babo b’ahazaza.
Ati: “ bafite abaturage benshi b’abayoboke babo, babashije guhindura no gutanga inyigisho zituma umubyeyi yumva neza inshingano ze, gufata neza umwana ndetse naho uwo mubyeyi atakoze izo nshingano hakaba hari n’abamukebura.”
Pudence Rubingisa; Umuyobozi w’intara y’Iburasirazuba, avuga ko hari n’ibindi bibangamira umwana, nko kumukoresha imirimo ivunanye. Ariko anavuga na terefone amenyerezwa akiri muto imugiraho ingaruka zo gukura ayikunda bigatuma abamushuka ngo bamusambanye babona icyuho.
Rubingisa asaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye mu kurinda umwana ibikoresho by’ikoranabuhanga mu gihe kitari icya nyacyo.
Ati: “ hari n’uba ayifite ariko umwana akamuca mu rmyanya y’intoki nuko ukamusanga mu iceri, mu birombe, ejo ugasanga umwana w’umukobwa ari gusambanywa kubera ko yashukishijwe…ibyo byose nibyo twagarutseho dusaba uruhare rwa buri wese: amadini, insengero, ababyeyi, inzego zibanze….”
Binyuze mu nyigisho batanga mu nsegero ,abayobozi b’amadini n’amatorero mu karere ka Kayonza n’intara y’Iburasirazuba muri rusange,basabwa kuzifashisha bagatuma habaho umuryango utekanye kandi uteye imbere ari naryo zingiro ry’uburere bwiza umwana akurana. Ibyo bizatuma umwana agira umuco mwiza wo kumenya guhitamo ikiza n’ikibi.
@ Djamali Habarurema/Isango Star-Iburasirazuba.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


