Abatuye mu bice byo ku Muhima baribaza impamvu amatara yashyizweho ku mihanda adacanwa

Abatuye mu bice bya Muhima birimo imihanda iheruka gukorwa, barataka kuba haramanitswe amatara akaba amaze umwaka urenga ariko ataracanwa na rimwe. Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bukavuga ko kuba amatara amanitse ari icyizere ko n’umuriro uzashyirwamo vuba.

kwamamaza

Abatuye mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Muhima mu bice birimo imihanda ya kaburimo mishya iheruka kubakwa igashyirwaho amatara ariko umwaka ukaba wirenze nta muriro ushyizwemo, bavuga ko amasaha y’ijoro bagenda bikanga ko bashobora kwamburwa n'abajura.

Umwe ati "amatara kuba ataka biratubangamira cyane by'umwihariko nk'amasaha ya nijoro, bitwicira akazi kandi bikaduteza n'ibisambo bya hato na hato".   

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwizeza aba baturage ko umuriro uzashyirwamo kuko bagomba kugira icyizere cyane ko n’insinga zamaze kumanikwa.

Emma Claudine Ntirenganya umuvugizi w’umujyi wa Kigali ati "igishimishije nuko bamaze kuyabona ko ariho, kugezamo umuriro ni ibintu bizihuta cyane ntabwo ari kimwe no kuba atarahagera, muri gahunda dufite nuko iyo mihanda yose turimo dukora ikwiriye gucanirwa kandi yose izagenda icanirwa buhoro buhoro".       

Muri gahunda yo gusukura umujyi wa Kigali hagenda hubakwa imihanda yo muri za cartier ariko hakaba hari na gahunda yo gucanira iyo mihanda kugirango abayikoresha bagende batekanye.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star Kigali

 Apr 21, 2025 - 08:41