Abaturage biteguye gufatanya na Perezida Paul Kagame muri manda nshya

Nyuma y’uko Perezida Kagame Paul arahiriye gukomeza kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka 5 iri imbere, abaturage baragaragaza ko iyi manda bayitezeho impinduka no gukomeza guteza imbere ibyagezweho bafatanyije n’umuyobozi bitoreye.

kwamamaza

Tariki ya 11 y’ukwezi kwa 8, ni bwo Perezida Kagame Paul yarahiriye kongera kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka 5 izarangira mu mwaka wa 2029. Nyuma yo kurahirira izi nshingano agiye gukora ku nshuro ya Kane, Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko iyi manda ari intangiriro yo kugera kuri byinshi ndetse ko kubigeraho atari inzozi.

Yagize ati "iyi manda nshya rero ni intangiriro yo gukora ibirenze kugirango ibyo twifuza tubigereho, kuki se n'ubundi tutarenza kubyo twakoze? kubitekereza ntabwo ari ukurota birashoboka, bizashoboka".  

Ni imyaka itanu abaturage bavuga ko bizeyemo kugera kuri byinshi bashingiye kubyo bagejweho muri manda iheruka. Baramusezeranya ubufatanye bwabo.

Umwe ati "muri iyi myaka 5 twamutoreye twizeye ko iki gihugu cyacu kizaba ari paradizo dukurikije aho cyari kimaze kugera ni nayo mpamvu twamutoye kuko imvugo niyo ngiro".  

Undi ati "icyo tuzamufasha cyane cyane tugomba kubungabunga ubusugire bw'igihugu cyacu, tukabungabunga umutekano w'igihugu cyacu, iyo dufite umutekano n'ibindi byose dushobora kubigeraho, umusaza wacu ntabwo tuzamujya kure".    

Abasesengura ibirebana na politike bemeza ko muri iyi manda y’imyaka 5 iri imbere mu bikeneye gukorwa harimo gukomeza konoza umubano n’amahanga. 

Ismael Buchanan ati "muri ino manda y'imyaka 5 igikenewe gukorwa ni uburyo hakomeza kwagura umubano n'amahanga, imiryango mpuzamahanga ari ambasade z'u Rwanda gufungura mu bihugu byose hanze, ari ibihugu byo hanze kuza gufungura ambasade mu Rwanda, ibyo byose nizera neza ko bizakomeza kandi muri ino manda y'imyaka 5 twizere ko hari byinshi byiza nkuko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabisezeranyije mu ijambo yagejeje kubanyarwanda".  

Perezida Kagame Paul yarahiriye kuyobora u Rwanda nyuma yo gutsinda amatora yabaye mu kwezi kwa 7 uyu mwaka, atowe ku majwi angana na 99.18%. Ni manda ye ya kane nyuma y’iya 2003, iya 2010, na manda yo muri 2017. Iyi manda izaba ari iy’imyaka 5 mu gihe 3 zabanje zamaraga imyaka 7 buri imwe.

Inkuru ya Yassini Tuyishimire / Isango Star Kigali

 Aug 13, 2024 - 07:48