Abaturage barinubira ababasiragiza mu nzego z’ibanze bituma hagaragara icyuho cya ruswa

Mu gihe Rwanda rufite intego yo kugabanya cyane ruswa, hari abaturage bavuga ko gusiragizwa n’abayobozi mu nzego z’ibanze bashaka serivise runaka bibakururira mu gutanga ruswa kugirango babashe kubona serivise byihuse.

kwamamaza

Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje kurwanya ruswa mu nzego runaka ndetse n’ahandi hose yahagaragara. Bamwe mu baturage bavuga babangamiwe n’abayobozi babagusha mu mutego wo kuba batanga ruswa ahanini bitewe nuko bajya gusaba serivise mu nzego z’ibanze bagasiragizwa.

Umwe ati "iyo ugiye kwaka serivise bakakubwira ngo genda ejo uzagaruke ugeraho ukarambirwa, iyo urambiwe nibwo utangira gushaka izo nzira wanyuramo kugirango iyo serivise wihute, ntabwo biba bikwiye abayobozi bagakwiye gutanga serivise ku baturage babagana bakayitangira ku gihe".      

Mugenzi Sano Alain, ushinzwe gukurikirana ibikorwa ndetse ko byageze ku ntego, muri Transparency International Rwanda, avuga ko hakwiye ubukangurambaga ku baturage mu kumenya ubureganzira bwabo ndetse no kugira amakuru ahagije.

Ati "bimwe bituruka mu kuba icyambere umuturage ashobora kuba atazi uburenganzira bwe ko iyo serivise ari ngombwa ko ayihabwa, icya kabiri kuba atazi ibisabwa kuri iyo serivise niho hazamo ibyo byuho byuko umuntu ugiye kuguha iyo serivise yatangira gushaka kugucisha hirya no hino kubera ko udafite amakuru, hongewe ubukangurambaga mu nzego zose zifatanyije hamwe n'ibigo n'imiryango itari iya leta kugirango umuturage amenye ibisabwa kuri serivise zitangwa mu nzego z'ibanze, ni ngombwa gutanga amakuru, yaba kuduha amakuru twebwe cyangwa se ku muvunyi cyangwa se no kuzindi nzego".        

Mu kwezi kwa 12, 2024, umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda) wamuritse ibyavuye mu bushakashatsi ku kigero cya ruswa mu Rwanda, aho hagaragaye ko urwego rw’abikorera ruza ku mwanya wa mbere mu kwakira ruswa hagakurikiraho Polisi y’u Rwanda, hagakurikiraho REG na WASAC ndetse n'urwego rw’ubucamanza.

Mu cyerekezo 2050 u Rwanda rwihaye kuba mu bihugu bya mbere ku isi mu kurwanya ruswa.

Inkuru ya Ingabire Gina / Isango Star Kigali

 Jan 13, 2025 - 10:36