
Abaturage bahura n'ibibazo mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga irengera ibidukikije
Nov 8, 2024 - 11:24
Umuryango Transparency International Rwanda urwanya ruswa n’akarengane washyize ahagaragara raporo ku bibazo abaturage bahura nabyo mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga irengera ibidukikije n’ibikorwaremezo ariko ikagira ingaruka ku baturage. Minisiteri y’ibidukikije ikavuga ko icyo bashishikariza abaturage bahuye nibyo bibazo ari ukujya babimenyesha inzego zibishinzwe zikabafasha.
kwamamaza
Apollinaire Mupiganyi umuyobozi nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda yavuze ko ubu bushakashatsi bwakozwe mu ntangiro z’uyu mwaka hakaba haragaragayemo ko hari abaturage bahura n’ibibazo mu gihe hari gukorwa ibikorwaremezo nk’imihanda ariko ugasanga mu gihe irangiye hari amazu asigaye ahanamye ku mikingo, ahandi amazi ntakorerwe imiyoboro iyajyana akishakira inzira mu mirima y’abaturage.
Kwitonda Philipe umuyobozi mukuru ushinzwe amazi n’amashyamba muri Minisiteri y’ibidukikije nyuma yo kubona ibyavuye muri iyi raporo, yavuze ko mu gihe hari abaturage bahuye n’ibi bibazo bakwiye kubimenyesha inzego.
Muri iyi raporo kandi hagaragajwemo ko hari barwiyemezamirimo bahabwa amasoko badafite ubushobozi amasoko bahawe bakayakora nabi, nkaho hari abafata isoko ryo kujyana ibishingwe ariko ntibabashe kubitunganya neza ahubwo bigateza ikibazo mu baturage.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


