Abaturage bagiye kwigishwa uko batabara batangije ibimenyetso bikoreshwa mu butabera.

Ikigo cy’igihugu cy’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera kiravuga ko kigiye gutanga amahugurwa agaragaza uko umuturage yatanga ubutabazi bwibanze adasibanganyije ibimenyetso. Ni nyuma yaho abaturage bavuga ko badashobora kwirengagiza umuco wo gutabarana n’ubumuntu, mugihe iki kigo kivuga ko byangiza ibimenyetso bigatuma ubutabera bushobora kudatangwa.

kwamamaza

Ku italiki ya 25 Kanam (8) Isango Star yabagejejeho inkuru yagaragazaga uko ubutabera bubangamiwe n’isibanganywa ry’ibimenyetso bikozwe n’abaturage bavuga ko baba batabara.

Icyo gihe Barajiginywa Theogene; umushinjacyaha mu karere ka musanze, yagize ati: “ ariko kandi hari ikibazo cy’uko aho icyaha cyabereye abahagera mbere bangiza ibimenyetso, ugasanga akenshi ntihatanzwe ubutabera. Nkuko tubizi usanze umuntu ari gusamba birumvikana ko nk’umuntu wihutira kureba ko wamukiza umugeze kwa muganga, ariko se ni gute byakorwa hatabayeho kwangiza bya bimenyetso byazifashishwa mu kugaragaza uwamugiriye nabi.”

Muri iyo nkuru kandi abaturage barimo Mutimura Ezigadi utuye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge ntibabyumvise neza.

Yagize ati: “ bagashakishije muri ubwo buryo bagatandukanya utabara n’uwica. Cyangwa se niba namuteruraga nkamwegura ngira ngo muryamishe mukure mu bucure! Cyangwa se banamfata bakareba niba koko ubwo bugome narimbufite kubera bwa bushobozi bwabo.”

Icyakora kur’ubu, Lt. Col Dr. Karangwa Charles; umuyobozi w’ikigo cyigihugu cy’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera yagaragaje ikigiye gukorwa.

Ati: “Niyo mpamvu tugiye guhugura dutanga amahugurwa y’ibanze ku bantu, za komite z’Umudugudu, iz’Akagali, iz’Umurenge ndetse naba mutwarasibo kugira ngo bazamenye izi serivise ndetse bamenye n’ukuntu ikimenyetso kijyana muri RFL [Rwanda Forensic Laboratory] kibungwabungwa. Hakwiye kuba hazitirwa ntihagire umuntu uhagera. Uhageze bwa mbere akavuga ati ndahazitira…noneho agahamagara abafite ubushobozi, abahuguwe muri RIB, natwe ndetse n’abandi. Tuzakomeza kwegereza serivise abaturage kuko gahunda ya leta ni umuturage ku isonga, niwe dukorera twese.”

Ibi byatangajwe mugihe  iki kigo gikomeje ubukangurambaga hirya no hino mu gihugu bugamije kubasobanurira serivise iki kigo gitanga.

Nimugihe ku wa gatanu no ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, hari hatahiwe uturere twa Nyamagabe na Huye two mu ntara y’Amajyepfo.

@Agahozo Peace/ Isango Star-Kigali.

 Sep 26, 2022 - 10:53