
Abategetsi ba Amerika na Zambia bateranye amagambo bapfa ruswa n’inyerezwa ry’inkunga yo mu rwego rw'ubuzima
May 6, 2026 - 13:33
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Zambia ucyuye igihe, Michael Gonzales, yateje impaka ndende nyuma yo gushinja ruswa no kunyereza amamiliyoni y’amadolari mu nzego za Leta, cyane cyane mu rwego rw’ubuzima, mu ijambo yavuze ubwo yasezerwagaho ku mugaragaro ku wa 30 Mata (04) i Lusaka.
kwamamaza
Ambasaderi Gonzales yavuze ko ruswa ikomeje gusubiza inyuma iterambere rya Zambia, anavuga ko inkunga ya Amerika igera kuri miliyari 2 z’amadolari yari igamije kuzamura serivisi z’ubuzima itakoreshejwe neza kubera imiyoborere mibi. Ibi byarakaje bikomeye guverinoma ya Zambia, ibyita amagambo ye adakwiye umudipolomate kandi ko atubahirije amahame agenga umubano w’ibihugu.
Ku wa 4 Gicurasi (05), Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Zambia yasohoye itangazo rikomeye, avuga ko ibivugwa na ambasaderi wa Amerika ari ibirego bidafite gihamya kandi binyuranyije n’amasezerano mpuzamahanga yo muri 1961 agenga abahagarariye ibihugu. Yongeyeho ko Zambia itarenganya ubufasha bwa Amerika, ahubwo icyo igamije ari ukurinda inyungu z’abaturage bayo.
Zambia yavuze kandi ko hari ingingo Amerika yashakaga kwinjiza mu masezerano y’ubufasha zirimo gusangira amakuru y’abaturage, iki gihugu cyafashe nko kurenga ku burenganzira bwo kugirirwa ibanga. Ikindi kibazo ni uguhuza inkunga y’ubuzima n’amasezerano y’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, ibintu Zambia yavuze ko bidakwiye.
Ibi bibazo byatumye Zambia yifashisha ingero z’ibindi bihugu nka Ghana, Zimbabwe na Kenya byanze zimwe mu nkunga z’amahanga kubera impamvu zisa n'izayo. Cyane ko inzego z'ubutabera muri Kenya zatesheje agaciro icyemezo cy'amasezerano y' inkunga yo mu rwego rw'ubuzima ivuga ko Amerika ishaka kujya ihanwa amakuru ajyanye n'ubuzima y'abaturage bayo.
Aya masezerano Amerika yayagiranye n'ibihugu byjnshi byo ku mugabane wa Afurika, ariko ivuga ko agamije guteza imbere urwego rw'ubuzima mu bihugu.
Icyakora amakimbirane akomeje kugaragaza umwuka mubi hagati ya Washington na Lusaka mu gihe ibihugu byombi bikomeje guhangana ku nyungu za dipolomasi n’ubukungu.
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


