Inteko y’Ubudage: Igisilikari cyabuze byose.

Mu gisa no kwicuza, Komiseri w’ingabo muri Bundeswehr [Igisilikari cy'Ubudage] yatangaje ko ingabo z’Ubudage zikomeje kubura byose bijyanye n’urugamba. Yatangaje ibi nubwo Chancellor Olaf Scholz yiyemeje gushora imari nyinshi nyuma y’igitero Uburusiya bwagabwe kuri Ukraine.

kwamamaza

Komiseri Eva Högl  yagaragaje kwinuba ubwo yamurikaga raporo y’umwaka igaruka ku ngabo z’Ubudage[ ku wa kabiri], yagize ati: "Bundeswehr ibuze byose, kandi yari ifite mbere yo ku ya 24 Gashyantare (02) 2022".

"Ibi bireba amahugurwa, imyitozo ndetse n'ibikoresho byo ku rugamba". Avuga ko ibi bituma ingabo z’igihugu cye zidakora neza ibikorwa byazo.

Madamu Högl yagize ati: "Ntabwo dufite imodoka z’intambara zihagije kugira ngo dushobore kwihugura, kugira ngo dushobore kwitoza hanyuma tugire uburyo bukenewe mu gihe hari ikibaye, habura ubwato n'amato y’intambara, habura indege".

Yibukije ko Chancellor Olaf Scholz  yatangaje ko miliyari 100 z’amayero zigiye gushorwa mu bijyanye n’igisilikari kuva Uburusiya bwagaba igitero muri 2022, ariko avuga ko bitakozwe.

Ati: "nta euro cyangwa inkunga y'iki kigega kidasanzwe yakoreshejwe".

"niyo mpamvu nsaba ko ayo mafaranga y’ingenzi kuri Bundeswehr yagera ku ngabo byihutirwa ndetse uyu mwaka ibintu bigakorwa mu buryo bugaragara.”

 Komiseri w’Ingabo Högl yasabye cyane ko guverinoma yashyiraho amabwiriza yihuse yaziba icyuho kiri mu bikoresho, byatewe no kohereza imodoka z’intambara, imodoka za Blinde cyangwa amasasu muri Ukraine.

Högl yerekanye ko leta nayo ikomeje kuba guterera agate mu ryinyo.

Ati: "Hano harabura aho kuba, ubwiherero bukora, ubwogero bumeze neza,  ibikoresho bya siporo, igikoni cy’abasirikare, ibikoresho byo gutoza, ububiko bw’amasasu hamwe n’intwaro, tutibagiwe na wifi.... Bikeneye amafaranga angina na miliyari 50  z'amayero ".

Avuga koIri shoramari niryo rikenewe cyane”, kubera ko umwaka ushize abakozi biyongereyeho 12%, kugira ngo barenze amasasu 180 000. Icyakora, umubare wabakavuyeho mu mezi atandatu ya mbere, avuga ko ukomeje kuba hejuru cyane, kuko ugera kuri 21%  kandi mu nzego zimwe na zimwe z’ingabo.

Olaf Scholz yatangaje ko mu mpera za Nzeri (09)Ubudage bugomba kuzaba bufite ingabo zifite ibikoresho by’ingabo byiza kandi bihagije ku mugabane w’Uburayi wose.

 Ariko imyaka ibarirwa muri za mirongo nta mafaranga ashorwa mu bijyanye n’igisilikari bigaragazwa nk’impamvu yateye ikibazo. Icyakora Minisitiri w’ingabo, Boris Pistorius, yagaragaje ko buri mwaka miliyari 10 zizajya ziyongera  ku ngengo y’imari ya gisilikari, Bundeswehr.

 Mar 15, 2023 - 11:17