Siriya ishobora kwibasirwa n’icyorezo cya cholera.

Mu burasirazuba bwo hagati hakomeje kugaragara ingaruka nsha ziri guterwa n’amapfa. Ni mugihe Siriya ifite impungenge ko nayo ishobora kongera kwibasirwa n’icyorezo cya choléra cyamaze kugaragara mu ntara ziyobowe n'inyeshyamba z'aba-Kurde.

kwamamaza

Ishami ry’umuryango w’abibumbye muri nzeri (9) nibwo ryaburiye iki gihugu ko gishobora guhura n’ikwirakwira ry’iki cyorezo ku kigero cyo hejuru. Ni mugihe umuturanyi wacyo, Irak, yamaze kwibasirwa nacyo kuva mu ntangiriro z’impeshi.

 Kugeza ubu muri Siriya, icyorezo cya Cholera cyamaze kugera mu ntara ya Alep yo mu majyaruguru, Raqqa ndetse na Deir Ezzor zo mu majyaruguru ashyira iburasirazuba zigenzurwa n’inyeshyamba z’aba-Kurde.

Muri Deir Eizzor, cholera yakwirakwiye binyuze mu mazi yanduye nkuko bitangazwa n’inzego ziharanira uburenganzira bwa muntu. Bivugwa ko hashize amezi atatu,  abategetsi bahagaritse gukwirakwiza chlorine kuri sitasiyo zivomesha.

Kugeza ubu imibare yerekana ko abantu barindwi aribo bamaze kuhasiga ubuzima mugihe ababarirwa muri mirongo bamaze kucyandura. Icyakora kuva muri 2009, iki cyorezo ntikirakwirakwira mu gihugu cyose.

Ibihugu biri guhura n’iki kibazo ni ibyibasiwe n’amapfa yatewe n’imihindagurikire y’ibihe n’iy’umugezi wa Euphrate, nyuma y’imyaka 11 igihugu cya Siriya cyugarijwe n’intambara ndetse bigatuma amazi meza abura.

Mbere ya 2010, mu baturage ijana bari batuye mu mijyi, 2 gusa nibo batari bafite amazi meza mugihe mu bice by’ibyaro bari 8 gusa. Raporo y’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bana (UNICEF) yo muri Mata ivuga ko amakimbirane yangije hafi bibiri bya gatatu by’inganda zitunganya amazi, kimwe cya kabiri cy’amavomo ndetse na kimwe cya gatatu cy’iminara y’amazi.

 Ku wa mbere, ONU yasabye ibihugu by’abaterankunga gutanga byihutirwa andi mafaranga  yakwifashishwa mu kurwanya iki cyorezo.

Imran Riza; Umuhuzabikorwa w’uyu muryango muri Siriya, yagize ati: "Iki ni ikibazo gikomeye kuri Siriya ndetse n'akarere."

Irak yamaze gutangaza ko kuva mu mpera za Kamena (6) uyu mwaka ihanganye na Cholera, ndetse ko abantu benshi bahawe ibitaro bitewe n’ubu burwayi bwo guhitwa , bityo hakenewe ubusesenguzi bwisumbuye kuri virus iyitera.

Ibi kandi byiyongeraho ko abantu 1 000 bamaze kuyirwara, mugihe 5 gusa aribo imaze guhitana.

Nimugihe ku isi, buri mwaka abandu babarirwa hagati ya miliyoni 1.3 na miliyoni 4 barwara Cholera, mugihe hitana ubuzima bw’abari hagati ya 21 000 n’143 000.

 Nov 7, 2022 - 16:40