Iran yavuze uko ingaruka ibitero bya Amerika na Israël byagize ku buzima bw’Umuyobozi mushya w’Ikirenga

Iran yatangaje ko Umuyobozi wayo mushya w’Ikirenga, Mojtaba Khamenei, yakomeretse byoroheje gusa mu bitero bya Amerika na Israël byabaye mu mpera za Gashyantare (02), ihakana amakuru yavugaga ko yaba yarakomeretse bikomeye cyangwa yaraciwe rumwe mu ngingo z'umubiri. 

kwamamaza

Aya makuru yatangajwe ku wa Mbere n’umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima muri Iran, Hossein Kermanpour, wavuze ko Khamenei yajyanywe kwa muganga ku wa 28 Gashyantare (02) nyuma y’ibitero byahitanye se, Ali Khamenei, wari uyoboye Iran icyo gihe ndetse n'abandi bakomeye n'abandi bo mu muryango we.

Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru byo muri Iran, Mojtaba Khamenei yakomeretse mu maso, ku mutwe no ku maguru, ariko ubuyobozi bwa Iran buvuga ko ibyo bikomere bitari bikomeye kandi bitigeze bisaba kubagwa bikomeye cyangwa gucibwa urugingo. 

Ni ubwa mbere iki gihugu gitangaje amakuru arambuye ku buzima bwa Khamenei kuva yagirwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran ku wa 8 Werurwe (03), nyuma y’urupfu rwa Se.

Kuva icyo gihe, Mojtaba Khamenei ntiyongeye kugaragara mu ruhame, ibintu byakuruye impaka n’amakuru menshi ku buzima bwe ndetse n’ubushobozi bwe bwo gukomeza kuyobora igihugu. 

Mbere y’itangazo rya Iran, Minisitiri w’Ingabo wa Amerika, Pete Hegseth, yari yavuze ko Khamenei yakomeretse kandi ashobora kuba yarangiritse mu isura, mu gihe andi makuru yavugaga ko yaba akiri guhabwa ubuvuzi bwihariye nyuma yo gukomereka bikomeye. 

Aya makuru yatangajwe mu gihe Iran ikomeje ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bigamije guhagarika intambara no gushaka amasezerano mashya ku mutekano n’ikorwa rya nucléaire.

Gusa Perezida wa Amerika, Donald Trump, yavuze ko azemera gusa "amasezerano akomeye kandi afite icyo asobanuye”, mu gihe Iran yo ivuga ko hari intambwe imaze guterwa ariko ko amasezerano atari hafi gusinywa.

@RFI...

 May 25, 2026 - 20:23