
Abasoje amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro barasabwa gukoresha neza ubumenyi
May 10, 2024 - 09:57
Guverinoma y’u Rwanda iratangaza ko hagiye gushyirwaho icyiciro cya 3 cya kaminuza ku biga imyuga n’ubumenyingiro, ndetse Minisitiri w’Intebe asaba abanyeshuri 3024 bashoje icyiciro cya mbere n’icya kabiri cya kaminuza mu mashuri makuru yigisha imyuga n’ubumenyingiro kuzabyaza umusaruro ubumenyi bavanye ku ishuri.
kwamamaza
Ni ku nshuro ya Karindwi urwego rushinzwe amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro, rutanze impamyabushobozi ku barangije muri za IPRC zo hirya no hino mu gihugu, aho kuri iyi nshuro harimo umwihariko wo gutanga bwa mbere impamyabushobozi zo ku rwego rw’ikiciro cya kabiri cya kaminuza.

Dr. Édouard Ngirente, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, avuga ko leta y’u Rwanda iteganya no gushyiraho icyiciro cya gatatu cya kaminuza ku biga imyuga n’ubumenyingiro, gusa agasaba abahawe impamyabushobozi kuzazikoresha neza.
Ati "abanyeshuri biga imyuga bagire uburyo bagenda bazamuka mu ntera, ndagirango mbabwire inkuru nziza y'uko gahunda ya Guverinoma y'u Rwanda aruko muri uyu mwaka w'amashuri utaha B-Tech zizaba ziboneka ku bigo byose bigize Rwanda Polytechnic".
Akomeza asaba abahawe impamyabushobozi kuzazikoresha neza bazibyaza umusaruro.
Ati "ikindi ngirango nibutse ababonye impamyabumenyi uyu munsi abenshi ni urubyiruko, urubyiruko ni amahirwe u Rwanda rufite kuko ruzakomeza guteza imbere igihugu ariko nanone ubumenyi mufite mubukoresheje nabi bwakwangiriza igihugu, turifuza urubyiruko rufite ubumenyi bwinshi ariko bujya mu murongo wo guteza imbere igihugu, ubumenyi bufasha amajyambere yanyu ku giti cyanyu, ubumenyi bufasha imiryango yanyu, ubumenyi bufasha n'igihugu muri rusange".
Kuzamura ibyiciro by’impamyabushobozi ku biga imyuga n’ubumenyingiro mu mashuri makuru ni inkuru bagaragaza ko ibanezeza cyane.
Umwe ati "twari dufite gitangira tudafite uburyo bwo gukomeza amashuri yacu, ukumva abandi bavuga ngo bafite icyiciro cyisumbuye kucyo wari ufite, byabaga ari imbogamizi kuri twe, utekereza uburyo uzajya gushaka ishuri hanze, bwabaga ari uburyo twumva ko hari iterambere igihugu kitarageraho ariko uyu munsi turashimira Leta ikomeje gushyira imbaraga mu myuga n'ubumenyingiro".
Baravuga ko biteguye kubyaza umusaruro uboneye ubumenyi bafite, gusa nanone ngo leta ikwiye gukemura zimwe mu mbogamizi zikiri muri aya mashuri.
Undi ati "kuri leta nabo bagomba gushishikariza abana cyane cyane b'abakobwa kugirango nabo bitinyuke bumve ko babishobora".

Nubwo abitabira kwiga imyuga n’ubumenyingiro bagenda biyongera umwaka ku wundi, imibare y'ikigo gishinzwe amashuri makuru y’imyuga n'ubumenyingiro, Rwanda Polytechnic, igaragaza ko ab'igitsinagore mu myuga n'ubumenyingiro bagikomeje kuba bake, aho mu 3024 bahawe impamyabushobozi zo ku rwego rw’icyiciro cya 1 n’icya 2, ab’igitsinagore bangana na 29.2% umubare muto ugereranyije na basaza babo bangana na 70.8% byabahawe impamyabushobozi bose.
Inkuru ya Gabriel Imaniriho / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


