
Abasenateri bo muri Somalia bari mu rugendoshuri mu Rwanda
Jan 30, 2024 - 08:43
Kuri uyu wa mbere Perezida wa Sena y’u Rwanda yakiriye itsinda ry’abagore b’Abasenateri bo mu gihugu cya Somalia, aho bari mu rugendoshuri mu Rwanda, ni urugendo rugamije kwigira ku gihugu cy’u Rwanda mu buryo bwo kwimakaza no gushyiraho politike y’uburinganire n’ubwuzuzanye cyane cyane mu nzego z’ubuyobozi n’andi mategeko atandukanye.
kwamamaza
Ni ikipe igizwe n’abagore bagera ku 10 bagize inteko ishinga amategeko y’igihugu cya Somalia bari mu rugendoshuri mu Rwanda aho kuri uyu wa 1 bakiriwe na Perezida wa Sena y’u Rwanda Dr. Kalinda Francois Xavier.

Dr. Kalinda Francois Xavier ati "nibyo, twakiriye Abasenateri b'Abagore bo mu nteko ishinga amategeko ya Somalia ariko umutwe wa Sena wabo, baje mu rugendoshuri, barifuza kurebera ku Rwanda intambwe rwateye cyane cyane mu guteza imbere umugore, bazahura n'inzego zitandukanye zifite izo nshingano, natwe tukaba twaganiriye kuri icyo tubereka aho u Rwanda rwavuye n'aho rugeze, urugendo rwabo rushobora kuzabafasha mu guteza imbere umugore".
Mme Sen. Zamzam Ibrahim Ali, wari uyoboye iri tsinda ry’Abasenateri ba Somalia aravuga ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyo kwigiraho politike y’ubwuzuzanye n’uburinganire mu nzego ariyo mpamvu baruhisemo mu rwego rwo kuza kurwigiraho.

Ati “Twaje hano nk’abagore bari muri Sena yacu, kugirango twigire ku Rwanda kuko ari urugero rwiza, mu kubahiriza ubwuzuzanye n’uburinganire muri politike yarwo, ubwo rero turashaka gusigarana amakuru, bakaduha ubumenyi n’ubunararibonye bafite, niyompamvu tutahisemo ikindi gihugu icyo aricyo cyose ahubwo tugahitamo kuza mu Rwanda”.

Banagiranye kandi ibiganiro n’ihuriro ry'Abanyarwandakazi bari mu nteko ishinga amategeko, Mme. Ndangiza Hadidja Murangwa Visi Perezida w’iri huriro aravuga ko ari uruhare rwabo mu ihinduka ry’amwe mu mategeko abangamiye igitsinagore kandi ko aribo bagomba kuyaharanira nk’abahagarariye abandi nkuko byagenze mu Rwanda.
Ati "biba bidushimishije kugirango dusangire ayo makuru, ikintu tumaze kugeraho mu gihugu cy'u Rwanda ni amategeko, ese mu mategeko yacu bihagaze bite, ese nta vangura hagati y'abagabo n'abagore? icyo kintu tukibandaho, ibindi ni ibijyanye n'itegeko ku butaka mu Rwanda, abagore nabo bandikwa ku butaka, mbere ntabwo mu mategeko byari bihari ariko ubungubu iyo umubyeyi adahari yaba umukobwa cyangwa umuhungu nawe iryo zungura aba arifiteho uburenganzira nta kibazo".

U Rwanda ni urwa mbere ku Isi mu kugira abagore benshi mu myanya y’ubuyobozi, aho mu Nteko Ishinga Amategeko ari 61.3%. Mu gihe muri 54 bagize Sena y’Inteko Ishinga Amategeko yo muri Somalia abagore ari 14 gusa, ibintu bavuga ko bagomba kubyigiraho bityo n'aho abagore bagahabwa imyanya mu nzego za politike n’ubuyobozi.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


