
Abarimo abakozi ba Monusco basanzwe bakorera I Goma basabye ubuhungiro mu Rwanda
Jan 27, 2025 - 11:10
Ku mupaka munini uhuza u Rwanda na DRC uherereye mu karere ka Rubavu, hakomeje kwinjira abantu batandukanye biganjemo abakozi ba MONUSCO basanzwe bakorera mu Mujyi wa Goma. Bavuga ko bavuye muri uyu mujyi ngo babanze barebe aho ibintu byerekeza nyuma y'aho ufashwe na M23.
kwamamaza
Mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere, ku ya 27 Mutarama (01) 2025, nibwo Umutwe wa M23 wasohoye itangazo rivuga ko wafashe umujyi wa Goma ndetse inzira zirimo iz'ikirere n'iz'ubutaka zifunzwe kugeza igihe hazatangazwa irindi bwirizwa.
Nubwo bimeze bityo ariko, haracyumvikana urusaku rw'amasasu, ndetse abarimo abakozi ba Munusco banyuze iy'ubutaka berekeza ku mupaka munini I Rubavu ahazwi nko kuri La Corniche Border Post basaba ubuhungiro mu Rwanda.
Bizimana Emanuel; Umunyamakuru wa Isango Star uri muri aka gace, yavuze ko hari abakozi ba Monusco bari kwakirwa n'urwego rw'abinjira n'abasohoka kandi bategereje imodoka bataramenya aho ziberekeza.
Abantu bari guhungira mu Rwanda batimo n'abakozi ba Monusco bari kwakirwa n'Urwego rushinzwe Abinjira n'Abasohoka ku ruhande rw'u Rwanda, aho bari gusakwa no gufatwa imyirondoro yabo mbere yo kwemererwa kwinjira mu Gihugu.



kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


