Abanyarwanda barasabwa gukomeze gutinyuka ibikorerwa mu Rwanda.

Abari mu runana rwa gahunda ya Made in Rwanda barishimira intambwe abanyarwanda bamaze gutera mu kwizera, kuyoboka no gukoresha ibyakorewe mu Rwanda, gusa bakavuga ko bitaragera ku gipimo gikwiye.

kwamamaza

U Rwanda nk’igihugu kiri mu nzira y’amajyambere, rumaze imyaka irenga 10 ruri mu rugendo rwo kugabanya ibitumizwa mu mahanga. Mu rwego rwo kugera kuri iyi ntego muri 2016 hatangijwe ubukangurambaga bwo kuzamura iterambere ry’inganda zikorera imbere mu gihugu binyuze muri gahunda ya Made in Rwanda.

Abagerageje kwitabira gukora ibikoresho bitandukanye bahuraga n’inzitizi zirimo kuba nta cyizere abanyarwanda bari bafitiye ibyo bakora, ariko kuri ubu barishimye ngo bigenda bihinduka.

Henriette Batamuriza, ukora ibikoresho bikoze mu ruhu ati "ni urugendo rukomeye kugeza n'aka kanya, bumva ko bidakomeye nta reme bifite ndetse bitari byiza ariko uko iterambere rigenda riza bagenda babyumva cyane kuko abanyarwanda benshi mu miguru 5 y'inkweto baba bafite haba harimo urukweto rumwe rwa made in Rwanda". 

Made in Rwanda, ni gahunda yabaye isoko yo guhanga umurimo kuri benshi, urugero ni Kaneza Dora, acuruza ibikorerwa mu Rwanda mu mujyi wa Kigali, avuga ko hagikenewe ubukangurambaga.

Ati "dukeneye ubukangurambaga Abanyarwanda bakamenya agaciro k'ibyabo bakumva ko ibyabo ari byiza cyane kandi ni byiza pe sinzi n'impamvu babyanga".

Nyamara n’ubwo abanyarwanda bagaragaza ko batangiye kwishimira gukoresha ibikorerwa iwabo, baravuga ko bakibangamiwe n’ibiciro bihanitse, bagasaba abakora ibi kubigabanya.

Umwe ati "uyu munsi dufite made in Rwanda, dufite ibintu byinshi turi kugenda tugeraho gusa haracyari imbogamizi z'ibiciro biri hejuru".

Undi ati "kuba bihari birahari ariko birahenze niba byahendaga kubera biturutse hanze bikaba birimo bikorerwa mu Rwanda byakabaye bigabanyuka ku giciro". 

Fred Mugabe, umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’inganda muri MINICOM, avuga ko kugeza ubu bishimira ibyagezweho, ndetse ko intambwe igana aheza. Ariko nanone ngo abanyarwanda bakomeze batinyuke ibikorerwa mu Rwanda.

Ati "gahunda ya made in Rwanda muri iyi myaka 7 twifuzaga ko urwego rw'inganda rwaba rugeze ku rwego rwa 21,8% by'umusaruro mbumbe wose w'igihugu, dusoje NST1 imibare iheruka tugeze kuri 22% ku ntego twihaye twarayesheje, icyo dusaba abanyarwanda ni ukugirira icyizere ibikorerwa mu Rwanda bakabigura, ibikorerwa mu Rwanda ni kimwe n'ibikorerwa hanze kuko ikoranabuhanga ni rimwe, amamashini agurirwa hamwe, ababikora nabo barasabwa kongera ubwinshi kugirango ibikenewe byose biboneke kandi bongere n'ubwiza n'igiciro barebe ukuntu bakijyanisha n'ibituruka hanze".    

Made in Rwanda ni gahunda yatangiye ari ubukangurambaga bwo gushishikariza abantu gukunda no gukoresha iby’iwabo, ndetse bigeze muri 2018, Guverinoma yemeje politiki yayo, igamije guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no kugira ngo ruzabe rwamaze kuba igihugu gifite ubukungu bugereranyije mu mwaka 2035 n’ubuhanitse mu 2050.

Ku rundi ruhande, kugeza umubare munini w’inganda ziri mu gihugu zose ziri mu cyiciro cy’into n’iziciriritse, ariko hari izo usanga zigihanganye n’ibibazo by’igishoro, kubura ibikoresho nkenerwa, ubumenyi buke n’ibindi bibazo bigikeneye guhagurukirwa kugirango iyi gahunda ya made in Rwanda ikomeze gutanga umusaruro.

Inkuru ya Gabriel IMANIRIHO / Isango Star Kigali

 Jun 18, 2024 - 09:17