
Abarangiza kwiga inyuga n'ubumenyingiro bazitirwa n'ubushobozi mu kwihangira imirimo
Jun 4, 2025 - 10:10
Abize mu mashuri ya tekinike imyuga n’ubumenyingiro bavuga ko bakibangamirwa nuko barangiza amashuri bakagorwa no kwihangira imirimo bitewe n’ibikoresho bihenze ndetse n’ubushobozi budahagije baba bafite muri icyo gihe, bagasaba inzego zibishinzwe kurushaho kubafasha mu bijyanye n’ubushobozi ndetse no kubaherekeza kugirango babashe kugera ku isoko ry’umurimo ibyo bize bidapfuye ubusa.
kwamamaza
Bishingiye ku ntego ya Leta yihaye y’uburezi bushingiye ku myuga, tekinike n’ubumenyingiro, igamije kuzamura isoko ry’umurimo mu Rwanda no kugabanya ubushomeri mu rubyiruko binyuze ku kwihangira imirimo, abasoza muri aya masomo bagaragaza ko uku kwihangira imirimo mu gihe basoje ayo masomo bikirimo imbogamizi ahanini zishingiye ku bushobozi bucye ibyo bikaba intandaro zuko batabona uko babyaza umusaruro ubumenyi baba bafite.
Bagasaba ko leta yaborohereza ku byo kwihangira umurimo bagaherekezwa byaba ngombwa bagahabwa inyunganizi zibashyigikira.
Irere Claudette, Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’uburezi, avuga ko bashingiye ku bumenyi baba barahawe bakorana bakisungana ku buryo ubufatanye bwabo bwababyarira umusaruro ahubwo bagaha n’abandi akazi.
Ati “bigaragara ko aba banyeshuri bitabira kwiga imyuga cyangwa se n’ababa barangije kwiga bakarenzaho umwuga abenshi iyo bafungukiye gufungura ibigo bakikorera baha akazi abandi bantu benshi, biragoye ko wajya muri ibi bijyanye n’umwuga ngo ubikore wenyine”.
Ubugenzuzi bwakozwe ku banyeshuri barangije amasomo muri 2024, mu mashuri ya tekinike imyuga n’ubumenyingiro,ryerekanye ko 18% gusa muri bo aribo bashoboye kwihangira imirimo ku buryo bashobora kwinjiza nibura ibihumbi 400Frw ku kwezi.
Inkuru ya Berwa Gakuba Prudence / Isango Star Kigali
kwamamaza
Kiny
Eng
Fr


