Hari abasanga hakwiye kugarurwa igihano cy'urupfu kuko byagabanya ubwicanyi mu Rwanda

Mu gihe hirya no hino mu Rwanda hakomeje kugaragara abicana biturutse ku makimbirane, hari abanyarwanda babisanisha n’uko ibihano bihanishwa uwishe undi abantu babisuzugura bagasaba ko ibi bihano byahinduka hakajyaho ibiremereye kurushaho.

kwamamaza

Umunsi ku wundi mu Rwanda humvikana inkuru z’abantu bishwe bishingiye ku makimbirane, ndetse bamwe ugasanga bapfuye utuntu duto, ibituma abenshi bavuga ko icyuho kiri mu bihano abakora ibyaha bahabwa aricyo gituma byiyongera, bityo ngo hakenewe gukazwa ingamba byaba ngombwa hakajyaho n’igihano cy’urupfu.

Umwe ati "iki gihe kwica umuntu ubona ko abantu babigize nk'ibintu byoroshye, kuko aravuga ati ndaburana bamfunge nemere icyaha bangabanyirize, harimo ukuntu mu mategeko harimo ikibazo, umuntu yishe abantu yabipanze leta iragiye iramufunze ari kurya ibya leta hanyuma ikamufungura, njye numva igihano cy'urupfu cyagarukaho ".   

Undi ati "basigaye barabifashe nk'imikino, nk'ubu bashyizeho itegeko umuntu yakwica undi nawe bakamwica nibyo byaba byiza, barabafunga bageraho bakabarekura".    

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu CLADHO, igaragaza ko ubwicanyi bugenda bufata indi ntera ku buryo hakwiye gushakwa impamvu yabyo kugirango hafatwe ingamba.

Murwanashyaka Evariste, Umuyobozi ushinzwe guhuza gahunda muri CLADHO ati "ni ikintu twebwe tubona kimeze nk'intabaza ndetse gikwiye no gukorerwa ubushakashatsi bwimbitse hakamenyekana ikintu cyabaye, hakamenyekana n'abari kubikora n'impamvu yabo, ubushakashatsi bwa RBC bwagaragaje ko Abanyarwanda basaga 33% bafite ibibazo byo mu mutwe".

"Hakwiye ubushakashatsi bwimbitse ibi bintu bigahuzwa hakamenyakana impamvu y'iki kintu n'ingamba zose zifatwa zigafatwa zishingiye kubyo ubushakashatsi bwagaragaje, ariko hagashyirwa n'ingufu nyinshi mu kwigisha umuryango kugirango abantu bigishwe kubana neza ndetse na politike ya leta y'ubutabera bwunga igashyirwamo ingufu ku buryo abantu bazajya bakemurirwa ibibazo bitararengerana ku buryo byajya kuvamo ubwicanyi".          

Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rivuga ko ubwicanyi buturutse ku bushake, ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.

Inkuru ya Vestine Umurerwa / Isango Star 

 May 21, 2025 - 10:36